Uganda yatsinze Amavubi 3-0 yageze i Kigali gukina umukino wo kwishyura

Ikipe y’igihugu ya Uganda yamaze kugera i Kigali aho ije gukina n’Amavubi y’u Rwanda umukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali

Abakinnyi 18 ndetse n’abatoza babo ni bo bageze i Kigali kuri uyu wa Kane ahagana Saa Cyenda z’amanywa, bakaba baje gukina umukino wo kwishyura n’ikipe y’u Rwanda Amavubi, ikipe aba basore ba Uganda bari batsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye Uganda kuri Stade ya St Mary’s Kitende.

Ubwo bahagurukaga ku kibuga cy'indege cya Entebbe
Ubwo bahagurukaga ku kibuga cy’indege cya Entebbe

Ibitego bya Uganda byari byatsinzwe na Muzamir Mutyaba watsinzemo bibiri, na Derrick Nsibambi watsinze igitego cya gatatu, aya makipe yombi akaba ari guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika gihuza amakipe y’ibihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Uganda Cranes yari imaze iminsi mu myitozo
Uganda Cranes yari imaze iminsi mu myitozo

Itsinda ry’abantu bazanye na Uganda Cranes yaje mu Rwanda

Abanyezamu: Ismael Watenga, Benjamin Ochan

Abandi bakinnyi: Nico Wakiro Wadada, Deus Bukenya, Isaac Muleme, Martin Kizza, Bernard Muwanga, Timothy Awany, Paul Musamali, Muzamir Mutyaba, Shafic Kagimu, Tom Masiko, Paul Mucureezi, Milton Karisa, Simon Serukuma, Moses Waiswa, Erisa Ssekisambu na Derrick Nsibambi .
Abatoza: Moses Basena , Fred Kajoba
Abaganga: Dr Ronald Kisolo & Ivan Sewanyana
Uyoboye itsinda: Chris Kalibala

Kwinjira muri uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa Gatandatu guhera ku i saa Cyenda n’igice bizaba ari amafaranga ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro, 3,000 ahandi hatwikiriye, ndetse n’igihumbi ahandi hose hasigaye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka