U Rwanda rwazamutse umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu Amavubi yazamutse umwanya umwe ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

Amavubi yavuye ku mwanya wa 128 ajya ku mwanya wa 127
Amavubi yavuye ku mwanya wa 128 ajya ku mwanya wa 127

Ku rutonde rw’Ukwezi kwa Kamena rwari ku mwanya wa 128, ariko ku rwasohotse kuri uyu wa 6 Nyakanga 2017,u Rwanda ruragaragara ku mwanya wa 127 ku isi.

Mu kwezi gushize kandi ikipe ya Brazil na Argentine byazaga mu myanya ibiri ya mbere, u Budage buri ku mwanya wa gatatu, ariko nyuma yo kwegukana igikombe mpuzamigabane, u Budage bwaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Nyakanga 2017, ayo makipe akurikiraho.

Ku mugabane wa Afurika igihugu cya Misiri n’ubwo cyamanutseho imyanya ine kiracyaza ku mwanya wa mbere muri Afurika, kikagira umwanya wa 24 ku isi.

Senegal igaragara ku mwanya wa kabiri muri Afurika n’uwa 27 ku isi, mu gihe Congo Kinshasa yazamutseho imyanya 11 yo ikaza ku mwanya wa 3 n’uwa 28 ku isi.

Mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba igihugu kiza imbere ni Uganda iza ku mwanya wa 74 ku isi,igakurikirwa na Kenya iza ku mwanya wa 84 na Tanzaniya yazamutse imyanya 25 aho iza ku mwanya wa 114 ku isi.

Uko ibihugu 10 bya mbere bikurikirana ku rwego rw’isi

1. U Budage
2.Brazil
3.Argentine
4.Portugal
5.Swizerland
6.Pologne
7.Chile
8.Colombiya
9.France
10.Belgium

Bitanu bya mbere muri Afurika

1.Misiri(24 ku isi)
2.Senegal(27 ku isi)s
3.Kongo Kinshasa(28 ku isi)
4.Tunisiya(34 ku isi)
5.Cameroon(36 ku isi)

Mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba

1.Uganda(74 ku isi)
2.Kenya(84 ku isi)
3.Tanzaniya(114 ku isi)
4.Burundi(121 ku isi)
5.Rwanda(127 ku isi)
6.Ethiopia(136 ku isi)
7.Djibuti(185 ku isi)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi équipe icyitwa AMAVUBI nta gihe izigera itera imbere kuko nubu umuntu aje akakubwira ngo umushakire ivubi ntarwo wabona ariko uvuze ngo Gorrilles n’ umunota nku’ uko les éléphants, EAGLES, Léopards et les Lions ziboneka mushake izina rikwiriye équipe nationale par ex. Les Teribles ou les Grands Gorilles du Rwanda.

lengi lenga yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka