U Rwanda rwatsindiye Uganda iwayo mu mikino y’akarere ka Gatanu

Mu irushanwa rya Handball ryitwa IHF Challenge trophy riri kubera Uganda, aho itsinze Uganda ibitego 30 kuri 29

Wari umukino wa mbere wo mu itsinda rya kabiri u Rwanda ruherereyemo, aho igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 14-14.

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwabanje gusiga Uganda, aho mu minota itatu ya mbere u Rwanda rufite 17-14, Uganda yongera kwigaranzura u Rwanda iyisigaho igitego kimwe.

Amakipe yakomeje kugendana, umukino urangira u Rwanda rwegukanye intsinzi ku bitego 30-29.

Nshimiyimana Alexis watsinze ibitego byinshi ku ruhande rw'u Rwanda
Nshimiyimana Alexis watsinze ibitego byinshi ku ruhande rw’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri u Rwanda rurakina umukino wa kabiri n’u Burundi, ruzasoze amatsinda rukina na Sudani

Nshimiyimana Alexis watsinze ibitego byinshi ku ruhande rw'u Rwanda
Nshimiyimana Alexis watsinze ibitego byinshi ku ruhande rw’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka