U Rwanda rwatomboye Tanzania mu gushaka itike ya CHAN 2018

Muri tombola yo guhatanira itike yo kwerekeza muri CHAN 2018, u Rwanda rwatomboye igihugu cya Tanzania

Muri Tombola yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru izabanza guhura na Tanzania, mu gihe izatsinda izahura n’igihugu cya Uganda.

Amavubi y'u Rwanda yakinnye umukino ufungura CHAN 2016
Amavubi y’u Rwanda yakinnye umukino ufungura CHAN 2016

Umukino wa mbere uzahuza aya makipe, uzaba taliki ya 14-16/07/2017 i Dar es Salaam muri Tanzania, naho umukino wo kwishyura uzabe hagati ya taliki 21-23/07/2017 i Kigali.

Uko amakipe azahura mu karere u Rwanda rubarizwamo

Ijonjora rya mbere

Somalia vs South Sudan

Ijonjora rya kabiri

South Sudan/Somalia vs Uganda
Tanzania vs Rwanda
Djibouti vs Ethiopia
Burundi vs Sudan

Ijonjora rya gatatu:

Izatsinda hagati ya (Uganda/South Sudan/Somalia) vs izatssinda hagati ya (Tanzania/Rwanda)
Izatsinda hagati ya (Djibouti/Ethiopia) vs izatsinda hagati ya (Burundi/Sudan).

Muri iri rushanwa ryaherukaga kwakirwa n’u Rwanda mu mwaka wa 2016, biteganyijwe ko rizabera muri Kenya guhera taliki 11 Mutarama 2018 kugera taliki 02 Gashyantare 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese nta nyamamare y’umutoza barazana ? nahubundi kwitabira no kutitabira byose kimwe. nta cyerekezo

Aime yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka