U Rwanda rwatakaje imyanya 24 ku rutonde rwa FIFA

Ku rutonde ngarukakwezi rukorwa na FIFA, u Rwanda mu mupira w’amaguru rwatakaje imyanya 24 rugera ku wa 117

Amavubi amaze iminsi adakina ubu yageze ku mwanya wa 117
Amavubi amaze iminsi adakina ubu yageze ku mwanya wa 117

Nyuma y’aho mu kwezi gushize u Rwanda rwari ruri ku mwanya wa 23, rukaba rwake gusbira inyuma ho imyanya 24, ku rutonde ruyobowe na Brazil yari imaze imyaka irindwi idafata umwanya wa mbere.

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika n’umwanya ruriho ku isi

1. (19) Egypt
2. (30) Senegal
3. (33) Cameroon
4. (35) Burkina Faso
5. (40) Nigeria
6. (41) Congo DR
7. (42) Tunisia
8. (45) Ghana
9. (48) Côte d’Ivoire
10. (53) Morocco

Brazil yabimburiye ibindi bihugu kubona itike y'igikombe cy'Isi kizabera mu Burusiya ni cyo kiyoboye urutonde rwa FIFA
Brazil yabimburiye ibindi bihugu kubona itike y’igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya ni cyo kiyoboye urutonde rwa FIFA

Ibihugu 10 bya mbere ku isi

1 Brazil
2 Argentina
3 Germany ( Ubudage)
4 Chile
5 Colombia
6 France
7 Belgium (Ububligi)
8 Portugal
9 Switzerland (Ubusuwisi)
10 Espagne

Bimwe mu byaranze uru rutonde rw’uku kwezi

Igihugu cyinjiye mu icumi bya mbere: Ubusuwisi bwageze ku mwanya wa 9 buvuye ku wa 11

Igihugu cyasohotse mu bihugu 10 bya mbere: Uruguay yageze ku mwanya wa 15 ivuye ku mwanya wa 9

Igihugu cyazamutse mu manota cyane: Brazil yazamutseho amanota 127

Igihugu cyazamutse imyanya myinshi: FYR Macedonia yazamutse imyanya 33

Igihugu cyatakaje amanota menshi: Liberiayatakaje amanota 146

Igihugu cyatakaje imyanya myinshi: Liberia yatakaje imyanya 39

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ok, igihugu cyacu kili inyuma muli Ruhago, nibyo n’ikimwaro, kandi nta mugabo utagwa. Nyamara aliko dufite abakinnyi bashoboye, gusa bakeneye kwitoza.

Tubahe ikizere aliko bavandimwe. Bafite inshingano zikomeye zo guhagaralira urwatubyaye. Biratureba rero. Ni tubashyigikire ubu baradukeneye twese ni abacu.

Bantu bacu, reka dushyigikire abakinnyi bacu bibahe imbaraga zo guhesha igihugu cyacu ishema. Turabashyigikiye.

Alexis kagoyire yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka