U Rwanda ntirurahabwa uburenganzira bwo kwiyandikisha muri CECAFA ruzakira

Nyuma yo gusabwa kwakira igikombe cya CECAFA cy’abagore, u Rwanda ntiruremeza ko ruzitabira iri rushanwa mu gihe habura amezi abiri gusa.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryamaze kwemerera inkunga u Rwanda y’amafaranga yose azakenerwa mu kwakira irushanwa, aho bamaze kubemerera ibihumbi 330 y’Amadorari, ahwanye na Miliyoni zisaga 278 z’amafaranga y’u Rwanda (278,673,852 RWF)

Gusa kugeza ubu, u Rwanda ntiruratangaza ko ruzitabira kuko Minisiteri ya Siporo n’umuco ishinzwe gukurikirana amakipe y’igihugu itaratanga ubwo burenganzira.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore iracyategereje kumenya niba izitabira igikombe u Rwanda rwasabwe kwakira
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore iracyategereje kumenya niba izitabira igikombe u Rwanda rwasabwe kwakira

Ubwo twifuzaga kumenya aho imyiteguro y’u Rwanda igeze, mu kiganiro twagiranye na Madamu Rwemarika Felicitée ukuriye Siporo y’abagore muri FERWAFA, yadutangarije ko kugeza ubu batariyandikisha, ariko bari basabwe na MINISPOC ko bayereka urupapuro ruvuye muri CECAFA rugaragaza ko FIFA izishingira amafaranga yose y’irushanwa.

Yagize ati "Minispoc yadusabye ko tubereka urupapuro rwemeza ko FIFA izishyura aya mafaranga yose, twararusabye bararuduha ndetse na MINISPOC twarubagejejeho, ubu dutegereje ko baduha uburenganzira bwo kwemeza ko tuzitabira kuko ibindi ibihugu 8 byo byamaze kwemeza ko bizitabira"

Rwemarika Felicitee umuyobozi wa komisiyo y'umupira w'amaguru w'abagore muri Ferwafa
Rwemarika Felicitee umuyobozi wa komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri Ferwafa

"Tariki 29/09 hari inama ya CECAFA, turizera ko MINISPOC izaba yaramaze kuduha igisubizo kandi turizere ko bazaduha igisubizo cyiza, kuko u Rwanda nta kindi ruzaba rusabwa usibye ibikorwa remezo, na tike y’indege ibihugu bizitabira bizazishyura"

Madamu Rwemarika kandi yadutangarije ko Umunyambanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Madamu Fatouma Samora uheruka no mu Rwanda, ashyigikiye ko u Rwanda rwazakira iri rushanwa kuko yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rwakira amarushanwa ndetse n’izindi nama zitandukanye

Madamu Fatouma Samora, Umunyamabanga mukuru wa FIFA ubwo aheruka mu Rwanda
Madamu Fatouma Samora, Umunyamabanga mukuru wa FIFA ubwo aheruka mu Rwanda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda niramuka yemeje ko izitabira ndetse ikazanakira iri rushanwa, bazaryakira kuva itariki 01/11 kugeza itariki 08/11/2017 mu Rwanda, bikazaba ari ubwa mbere u Rwanda rwakiriye irushanwa mu mupira w’amaguru mu bagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka