Tuyisenge Jacques wavugwaga muri APR Fc yongereye amasezerano muri Gor Mahia

Umukinnyi w’umunyarwanda Jacques Tuyisenge byavugwaga ko azaza muri APR Fc mu kwa mbere, yasinye imyaka ibiri muri Gor Mahia

Gor Mahia yamaze gutangaza ko yongereye rutahizamu wayo amasezerano
Gor Mahia yamaze gutangaza ko yongereye rutahizamu wayo amasezerano

Mu minsi ishize mu Rwanda byavuzwe ko ikipe ya APR Fc igiye kuzana abakinnyi bane barimo Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste, ndetse biza no gutangarizwa abafana ba APR Fc ubwo iyo kipe yahuraga n’abafana bayo.

Tuyisenge Jacques uyoboye ubusatirizi bwa Gor Mahia
Tuyisenge Jacques uyoboye ubusatirizi bwa Gor Mahia

Kuri uyu mugoroba byaje gutungurana ubwo ikipe ya Gor Mahia yatangazaga ko yamaze kongera amasezerano y’uwo mukinnyi wabafashije kwegukana Shampiyona y’uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Jacq arabaduteje

Frank yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

rwose,igikombe,gifite,nyiracyo,akariro gakerero!!

nemana yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

ntakibazo nubwo agiye tuzazana nabandi barahari kandi nawe twamwifuriza ibihe byiza muri Kenya kandi agakomeza guteza imbere urwego rwe kujyirango amavubi nayo abone umwataka mwiza.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

UBwo hasigaye abaveterands nibo bazazana.

Shehehe yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

UBwo hasigaye abaverand nibo bazazana.

Shehehe yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

Ariko nkubu kuki yatubeshye kandi yari azi ko azongera amasezerano? Genda nubwo utubeshye ntibizatubuza gutwara igikombe.

kayigana yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka