Turashaka kwerekana ko Kirehe FC ikomeye dutsinda APR-Umutoza Sogonya

Umutoza Sogonya Hamisi wa Kirehe FC avuga ko ikipe ye igiye kwerekana ko ikomeye itsinda umukino w’ikirarane uyihuza na APR FC kuri uyu wa Gatatu

Uyu mutoza ukomeje gutungurana ageza ikipe ye mu myanya y’imbere n’amanota 11 mu mikino 6,yatangaje ko yiteguye kwerekana ubukana bwa Kirehe atsinda APR FC.

Ubwo twamusangaga mu myitozo Sogonya yagize ati “Ngo tuzakina na APR ku wa gatatu, ubanza ari mu masaha y’ijoro ntiturayafatisha neza ariko ni nimugoroba, n’ubwo twakinnye ku wa Gatandatu abakinnyi banjye bameze neza, turashaka kwerekana ko Kirehe atari ya makipe yinyabya mu cyiciro cya mbere akasubira iyo yavuye”.

Sogonya Hamiss afite icyizere cyo gutsinda APR
Sogonya Hamiss afite icyizere cyo gutsinda APR

Akomeza ati “Umukino wa APR uko tuwiteguye turashaka kuwutsinda tukerekana ko Kirehe ari ikipe ikomeye, nta kibazo abakinnyi bafite tugashima imikorere myiza ya komite, n’uduhimbazamusyi tw’umukino wa Police FC baraduhawe”.

Abakinnyi na bo ngo bifitiye icyizere cyo gutsinda
Abakinnyi na bo ngo bifitiye icyizere cyo gutsinda

Avuga ko ubunararibonye afite bumwemerera gutsinda APR, avuga ko yigeze kuyitsinda ayitwara igikombe cy’amahoro, anavuga kandi ko Kirehe FC ifite ubushobozi bwo kurwanira igikombe.

Ikipe ya Kirehe mu myitozo yo kwitegura APR Fc
Ikipe ya Kirehe mu myitozo yo kwitegura APR Fc

Ati“ Aho tugeze nta kuvuga ngo turarwanira kutamanuka, ngo turarwanira imyanya ya kangahe, oya icyo dushaka ni ukubaka ikipe ikomeye tukarwanira ibikombe na za APR na Rayon Sports”.

Jimmy Mulisa nawe ngo ariteguye, gahunda ni ugutsinda imikino yose ...

Ubwo yasozaga imyitozo ya nyuma yo kwitegura Kirehe yagize ati"Tumeze neza, hari abakinnyi bagarutse kuri njye ni byiza abakinnyi biteguye gukina, intego yacu ni uguhagarara ku gikombe twatwaye, gahunda ni yayindi ni ugutsinda abakinnyi barabizi, twiteguye kwitwara neza tukaba twasubira ku mwanya wa mbere kuko turifuza gutsinda imikino yose"

Uyu mukino w’ikirarane uhuza APR na Kirehe, uteganyijwe ku ba kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera Saa Cyenda n’igice z’amanywa, ukaba wari warasubitswe ubwo APR yari iri muri Congo Brazzaville

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

So gonna Hamiss se uracyavuga? Kirehe ntiyashobora APR, nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi! APR iragukubita 4.

sogonya yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka