Tchabalala yeretswe abafana ba Rayon bamushyira mu bicu-Amafoto

Shabban Hussein Tchabalala wakiniraga Amagaju, nyuma yo kugurwa na Rayon Sports bamweretse abafana, baramuterura bamushyira mu kirere

Tchabalala asohoka mu modoka
Tchabalala asohoka mu modoka

Ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove aho Rayon Sports ikorera imyitozo, kuri uyu wa Kane abafana ba Rayon bakiriye rutahizamu mushya wakiniraga Amagaju, nyuma yo kugurwa n’iyi kipe kuri uyu wa Kane.

Abafana akihagera bahise bamushyira mu kirere
Abafana akihagera bahise bamushyira mu kirere

Tchabalala wazanywe n’Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports Itangishaka Bernard, yaje guhita ajya ku kibuga aho ikipe yakoreraga imyitozo, abafana bamwakirana ibyishimo byinshi ndetse babanza no kumwikorera ku bitugu.

Rwarutabura amuha ikaze muri Rayon
Rwarutabura amuha ikaze muri Rayon

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko yishimiye cyane kuba aje gukina mu ikipe ya Rayon Sports, kuko ayifata nk’ikipe ikomeye kandi ishobora kumuzamura

Ati "Birashimishije cyane kuba nabaye umukinnyi wa Rayon SPorts, ni ikipe ikomeye kandi ifite abafana benshi, iyo uyikinamo bituma wanagaraga ukaba wakwigurisha, ndumva nizeye kuzayifasha kugera kuri byinshi"

Umwe mu binjizaga abafana nyuma yo kwishyura 1000Frws
Umwe mu binjizaga abafana nyuma yo kwishyura 1000Frws

Iyi kipe ya Rayon Sports kandi yanagaragayemo abandi bakinnyi babiri baturutse Uganda, harimo uwitwa Mugume Yassin washimwe cyane n’abafana ndetse n’abatoza bavuga ko bategereje kongera kumwitegereza, hakaza ndetse n’undi witwa Yafe Yaffesi utigaragaje cyane.

Mugume Yassin yakiniraga Police Fc ya Uganda
Mugume Yassin yakiniraga Police Fc ya Uganda
Mugume Yassin waturutse Uganda yshimwe cyane n'abafana
Mugume Yassin waturutse Uganda yshimwe cyane n’abafana

Andi mafoto ya Tchabalala agera mu myitozo y’uyu munsi

Tchabalala yakiriwe na bagenzi be barimo Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir ndetse na Bimenyimana Bonfils Caleb
Tchabalala yakiriwe na bagenzi be barimo Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir ndetse na Bimenyimana Bonfils Caleb
Nahimana Shassir ahoberana na Tchabalala
Nahimana Shassir ahoberana na Tchabalala
Pierrot bakinana mu ikipe y'igihugu y'u Burundi amuha ikaze, ati ibitego tuzabimariramo
Pierrot bakinana mu ikipe y’igihugu y’u Burundi amuha ikaze, ati ibitego tuzabimariramo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Naze Bafatanye Na Bagenzi Be Babarundi.

Igi Pacifique Alias Kibyi yanditse ku itariki ya: 12-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka