Tchabalala na Diarra bafashije Rayon Sports kunyagira Bugesera

Rayon Sports yihereranye Bugesera iyinyangira ibitego 5-0, mu mukino wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo

Ni umukino utigeze ugora ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’uko umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yari yatsinzwe na Bugesera igitego 1-0, aho hari abakekaga ko uyu mukino ushobora kongera gukomerera Rayon Sports nk’uko byagenze mu mukino ubanza.

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Ismaila Diarra niwe wafunguye amazamu, Shabban Hussein Tchabalala atsinda igitego cya kabiri kuri Penaliti, Diarra aza gutinda icya gatatu, naho Tchabaka aza gutsinda icya 4 n’icya 5.

Bugesera yabanje mu kibuga
Bugesera yabanje mu kibuga
Mwiseneza Djamal nyuma y'imyaka ine yongeye gukinira Rayon Sports
Mwiseneza Djamal nyuma y’imyaka ine yongeye gukinira Rayon Sports
Tchabalala na bagenzi be bishimira igitego
Tchabalala na bagenzi be bishimira igitego

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Muhire Kevin, Mugisha Francois Master, Nyandwi Saddam, Eric Irambona, Rutanga Eric, Shabban Hussein Tchabalala na Ismaila Diarra.

Bugesera FC: Nsabimana Jean de Dieu, Tubane James , Rucogoza Aimable Mambo, Niyonkuru Djuma Radjou, Uwacu Jean Bosco, Guindo Abdallah , Nzigamasabo Steve, Jaques, Rucogoza Djihad, Mugenzi Bienvenu na Sentongo Saifi Farouk.

Abafana barimo aba Gikundiro Forever bashyigikira ikipe yabo
Abafana barimo aba Gikundiro Forever bashyigikira ikipe yabo
Diarra yishimira igitego cye cya mbere
Diarra yishimira igitego cye cya mbere
Jeannot Witakenge aba yicaye muri Stade akora ubusesenguzi ku mukino
Jeannot Witakenge aba yicaye muri Stade akora ubusesenguzi ku mukino

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Musanze FC iwayo yahatsindiwe na Kirehe ibitego 2-1, Amagaju atsindwa na Police FC igitego 1-0, naho umukino wagombaga guhuza Mukura na Etincelles urasubikwa.

Kuri iki cyumweru hateganyijwe undi mukino ubera kuri Stade ya Kigali, aho AS Kigali gukina n’ikipe ya APR Fc ku i Saa cyenda n’igice

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MUZIRUNGE. ZANGE ZIBE ISOGO

Yewega yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

rayon nikomereze aho natwe tuyiri inyuma.

twagira yanditse ku itariki ya: 29-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka