Nyuma ya Ismaila Diarra wahesheje Rayon Sports igikombe cy’Amahoro cya 2015/2016, Moussa Camara na Tidiane Kone bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya Shampiona cy’uyu mwaka w’imikino wa 2016/2017, iyo kipe yamaze kwakira undi mukinnyi wa kane uturutse muri Mali.
Nk’uko Kigali Today yari yabitangaje ku munsi w’ejo, Alassane Tamboura abafana bo muri Mali bakunda kwita Ibrahimovic yageze i Kigali muri iki gitondo, aho yizeye kuza gufasha Rayon Sports kwitwara neza muri Shampiona y’u Rwanda ndetse no mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions league).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|