Tamboura, Umunya-Mali wa kane uje gukinira Rayon Sports yageze i Kigali

Rutahizamu ukomoka muri Mali witwa Alassane Tamboura yamaze kugera i Kigali aho aje gukinira ikipe ya Rayon Sports.

Nyuma ya Ismaila Diarra wahesheje Rayon Sports igikombe cy’Amahoro cya 2015/2016, Moussa Camara na Tidiane Kone bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya Shampiona cy’uyu mwaka w’imikino wa 2016/2017, iyo kipe yamaze kwakira undi mukinnyi wa kane uturutse muri Mali.

Alasanne Tamboura yageze i Kigali muri iki gitondo
Alasanne Tamboura yageze i Kigali muri iki gitondo
Yakinaga muri AS Bamako yo muri Mali, bakamuhimba Ibrahimovic
Yakinaga muri AS Bamako yo muri Mali, bakamuhimba Ibrahimovic

Nk’uko Kigali Today yari yabitangaje ku munsi w’ejo, Alassane Tamboura abafana bo muri Mali bakunda kwita Ibrahimovic yageze i Kigali muri iki gitondo, aho yizeye kuza gufasha Rayon Sports kwitwara neza muri Shampiona y’u Rwanda ndetse no mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions league).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka