Super-Coupe: APR na Rayon Sports zizakinira Miliyoni eshanu 

Ikipe izatsinda mu mukino w’igikombe kiruta ibindi Super Coupe hagati ya APR FC na Rayon Sport izahabwa Miliyoni 5Frw.

Izatsinda uyu mukino izegukana Miliyoni 5
Izatsinda uyu mukino izegukana Miliyoni 5

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwabitangaje bufatanyije n’umuterankunga wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru Azam, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeli 2017.

Uyu mukino uzabera i Rubavu, nk’uko byatangajwe na Mwanafunzi Albert ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA.

Yagize ati "Igikombe cyateguwe nyuma y’uko giheruka muri 2013 hari hashize igihe. Icy’uyu mwaka rero ikipe izacyegukana izanahabwa sheki ya miliyoni 5Frw itsinzwe yo nta mafaranga izahabwa kuko buri kipe twayihaye miliyoni 3Frw zo kwitegura."

Ibiciro byahanitswe kubera umutekano w’abafana

Amafaranga make yo kwinjira muri uwo mukino ni 3000Frw, mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 15Frw.

Mwanafunzi yatangaje ko ibi biciro byashyizweho kugira ngo birinde ubwinshi bw’abafana mu rwego rw’umutekano.

Ati "Ibiciro twabishyizeho bitewe n’ubuto bwa stade kuko ishobora kwakira abafana ibihumbi birindwi cyangwa umunani. Ni yo mpamvu rero ariya mafaranga azatuma bamwe bataza ari benshi ku buryo nta muvundo uzaboneka."

Uwo mukino w’igikombe kiruta ibindi uzabanzirizwa n’umukino w’abagore uzahuza Scandinavia y’i Rubavu na As Kigali FC, uzaba saa cyenda n’igice

Ayo makipe y’abagore yo nta gihembo azaba ahatanira ahubwo yahawe amafaranga yo kwitegura uwo mukino.

Super Coupe, ihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’amahoro, iheruka kuba muri 2013. Icyo gihe Rayon Sports yahuye na As Kigali.

FERWAFA yemeza ko ubu izajya iba buri mwaka kandi ikabera ku bibuga biri hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ikipe ni rayon kbs nacyo ni icyacu,ndavuga super coupe.

BIZUMUREMYI Gaspard yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

ariko nawe nyumvira nkuyu koko reyon ayikuyehe?
ariko mwagiye muvuga ibijyanye nibyavuzwe!
nonese ushatse kuvugako aba rayon aribo bakene ?

claude yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

super cup izaba ryari izatangira sangapi

gallas yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Ndabona arugukimira abafana ba rayon sport Arimo amaherezo nibyobitatu tuzayatanga

Koby yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

crazy, nimwe bakene noneho?????

tsar yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka