Sunrise yahagarikiwe ikibuga yatsinze AS Kigali iyisanze i Kigali

Ikipe ya Sunrise FC y’iburasirazuba n’ubwo yangiwe gukinira ku kibuga cyayo ntibyayibujije gutsindira AS Kigali, i Kigali, igitego 1-0.

 Ikipe ya Sunrise FC yatsinze AS Kigali iyisanze i Kigali
Ikipe ya Sunrise FC yatsinze AS Kigali iyisanze i Kigali

Sunrise yagombaga gukinira umukino wa mbere ku kibuga cy’i Nyagatare ariko kubera ikibuga kitameze neza Ferwafa yasabye ko yakinira i Kigali.

Nibwo kuri iki cyumweru yakiriye As Kigali kuri sitade ya Kicukiro ihayitsindira igitego 01-00.

Cyabonetse ku munota wa 28 w’igice cya mbere, mbere y’uko AS Kigali ibona Penaliti maze umunyezamu akayivanamo ku munota wa 43 w’igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri, AS Kigali yahinduye umukino ishaka kwishyura ariko birangira Sunrise yegukanye amanota atatu y’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’umwaka wa 2016-2017.

Ikipe ya AS Kigali yatsinzwe iyitego 01 kuri 00
Ikipe ya AS Kigali yatsinzwe iyitego 01 kuri 00

Umutoza wa Sunrise, Chibi Ibe Andrew yavuze ko intsinzi ayikesha kuba abakinnyi bamwumviye bagakurikiza amabwiriza yabahaye kandi bagakora cyane. Ikindi cyatumye babona intsinzi ngo ni ukwiragiza Imana.

Agira ati “Twatsinze birashimishije ariko abakinnyi banjye bakoze cyane bakurikiza amabwiriza bahawe ikindi kandi n’Imana yadufashije kuko tuyizera.”

AS Kigali yabonye penaliti umuzamu wa Sunrise ayikuramo
AS Kigali yabonye penaliti umuzamu wa Sunrise ayikuramo

Nshimiyimana Eric, utoza AS Kigali asanga ntako abakinnyi be batagize ngo bashake igitego ariko kikabura akaba yemeje ko Sunrise yabarushije amahirwe.

Agira ati “Twakinnye neza ku buryo bwose ntitwarushijwe ahubwo ni bimwe by’umupira. Sunrise yaturushije amahirwe itsinda kare ariko mu kibuga twakinnye uko twagombaga gukina bibaho ubu tugiye kureba ibiri imbere.”

Uko imikino yose y’umunsi wa mbere yagenze

Kuwa gatanu tariki ya 14 ukwakira 2016

Rayon 3-0 Police

Kuwa Gatandatu Tariki ya 1 Ukwakira 2016

Pepiniere 1-2 Mukura

Etincelles 3-2 Gicumbi

Bugesera 3- 0 Kiyovu

Ku cyumweru tariki ya 16 ukwakira 2016

Marines 0-0 Espoir

Sunirise 1-0 As Kigali

Kirehe 1-0 Musanze

Apr 1-0 Amagaju

Gahunda y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona n’aho bazakinira

Kuwa gatanu tariki ya 21 ukwakira 2016

As Kigali vs Marines(Stade Regional)

Ku wagatandatu tariki ya 22 ukwakira 2016

Mukura vs Etincelles(Stade Huye)

Police vs Bugesera

Kirehe vs Sunrise(Kirehe)

Espoir vs Rayon(Rusizi)

Ku cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2016

Gicumbi vs APR(Gicumbi)

Amagaju vs Kiyovu(Stade Umumena)

Musanze vs Pepiniere(Musanze)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka