Sunrise ngo yahigiye guhigika ibigugu muri ruhago

Ubuyobozi bw’ikipe y’Iburasirazuba, Sunrise Fc, buratangaza ko muri shampiyona y’umupira w’amaguru ya 2017-2018 bafite intego yo gushaka igikombe.

Ikipe ya Sunrise ngo yahigiye gushaka igikombe
Ikipe ya Sunrise ngo yahigiye gushaka igikombe

Ndungutse Jean Bosco, Perezida wa Sunrise yimukiye mu karere ka Nyagatare, avuga ko uyu mwaka wa shampiyona 2016-2017 bihaye intego yo kuza mu makipe ane ya mbere.

Ariko ngo muri shampiyona y’umwaka wa 2017-2018bazaba bashaka igikombe cya Shampiyona n’icyamahoro.

Agira ati “Iyi kipe yacu kuva yaza i Nyagatare twahize umuhigo wo kuza mu myanya ine ya mbere uyu mwaka ariko utaha tuzashaka igikombe kimwe muri bibiri bikinirwa hano mu Rwanda harimo Shampiyona ndetse n’icyamahoro.

Ibi twabyiyemeje dukurikije support (Gushyigikirwa)dufite kuko abaturage barahari abayobozi turahari kandi n’abakinnyi barahari ukongeraho umuterankunga w’imena akarere (Nyagatare) ndumva nta kabuza tuzabigeraho.

Kandi tuzanashaka abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru biyongera kubo dufite ubu. Turashaka nk’uko muvuga APR na Rayon ku gikombe ko bizahinduka mukajya munongeraho Sunrise.”

Serumogo Omal kapiteni w’iyi kipe nawe yemeza ko babyumvikanye ho aho ngo nibabaha ibisabwa byose nta kabuza intego yabo bazayigeraho.

FERWAFA yafashe icyemezo cyo guhagarika ibibuga bitatu birimo n’icya Sunrise kubera ko bitari byujuje ibisabwa.

Ni nayo mpamvu umukino bagombaga kwakirira Nyagatare, wakiniwe i Kigali. Ubuyobozi bw’iyo kipe noneho ubu buvuga ko icyo kibuga kizakinirwaho umukino utaha.

Ndungutse avuga ko basabye FERWAFA ko yababwira inenge ikibuga gifite bakazivanaho. Ferwafa yababwiye ko bagomba nibura kugitsindagira kandi ngo barabirangije.

Ikipe ya Sunrise yatangiye Shampiyonaya 2016-2017 itsinda AS Kigali igitego 1-0. Imikino ibiri izakurikiraho bazakina na Marine na Kirehe yose izayikinira hanze.

Sunrise yazamutse mu cyiciro cya mbere muri 2014. Umwanya mwiza iyi kipe yabonye ni uwa kane yabonye muri 201. Mu gihe shampiyona ishize ya 2016 yaje ku mwanya wa munani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jyewe ndumufana wa sunarise ariko nkabana mfanaga APR sigaye mfana sunarise nkumuntu ukomoka iburasi razuba

MUGISHA Alex yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka