Sunrise na Mukura zanganyirije i Nyagatare-Amafoto

Mu mikino y’umunsi wa 13 wa SHampiona yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Sunrise yanganyije 0-0 na Mukura mu mukino wabereye i Nyagatare

Ikipe ya Sunrise yabanje mu kibuga
Ikipe ya Sunrise yabanje mu kibuga
Mukura yabanje mu kibuga
Mukura yabanje mu kibuga

Mu mukino wahuje amakipe abiri yose yari akeneye intsinzi, aho ikipe ya Sunrise yarushaga Mukura amanota atatu, ikipe ya Mukura yinjiye mu mukino yifuza gutsinda uyu mukino igakuramo iki kinyuranyo cy’amanota, ariko si ko byaje kugenda kuko amakipe yombi ntayabashije kwinjiza igitego, umukino urangira ari 0-0.

Umukino warimo ishyaka ryinshi, ntawifuzaga gutakaza amanota
Umukino warimo ishyaka ryinshi, ntawifuzaga gutakaza amanota
Abafana ba Sunrise
Abafana ba Sunrise
Abafana barebaga umupira akenshi batuje ...
Abafana barebaga umupira akenshi batuje ...

Ikipe ya Mukura ni yo yabanje kubona uburyo bwa mbere bwo kubona igitego, ah umunyezamu wa Sunrise yagiye gufata umupira aranyerera uramucika, maze Emmanel Ngama ahita awohereza mu izamu ariko ugarurwa n’umutambiko w’igiti.

Gen Cesar Kayizari (wambaye ingofero) wahoze ayobora Ferwafa nawe yari yaje kureba uyu mukino
Gen Cesar Kayizari (wambaye ingofero) wahoze ayobora Ferwafa nawe yari yaje kureba uyu mukino

Ikipe ya Sunrise nayo yaje gukomeza kugora ikipe ya Mukura binyuze mu bakinnyi barimo Babuwa Samson, Mucyo Pasteur,Rugamba Etienne na Leon Uwambazimana wari uzwi ku izina rya Kawunga agikina muri Rayon Sports.

Umukino ugana ku musozo, ikipe ya Mukura wabonaga nk’aho isatira cyane ishaka igitego, yaje kuzamukana umupira, ugera kuri Ally Niyonzima wacenze myugariro wa Mukura, asigarana n’umunyezamu bonyine ariko ateye umupira umunyezamu araryama umupira awohereza muri Koruneri.

Andi mafoto kuri uyu mukino

Serumogo Ally Kapiteni wa Sunrise, umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri iyi minsi
Serumogo Ally Kapiteni wa Sunrise, umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri iyi minsi
Umunyezamu wa kabiri wa Mukura, Jumaine Hassan ni we wabanje mu kibuga ndetse anitwara neza
Umunyezamu wa kabiri wa Mukura, Jumaine Hassan ni we wabanje mu kibuga ndetse anitwara neza
Chidi Ideh Andrew utoza Sunrise, yanyuzagamo agafata n'udufoto
Chidi Ideh Andrew utoza Sunrise, yanyuzagamo agafata n’udufoto
Sunrise kugeza ubu irarusha Mukura amanota atatu
Sunrise kugeza ubu irarusha Mukura amanota atatu

Indi mikino y’umunsi wa 13 yabaye

Ku wa Gatanu taliki 13 Mutarama 2016

Marines 0-2 APR Fc

Ku wa Gatandatu taliki 14 Mutarama 2016

AS Kigali 1-2 Kiyovu Sports
Pepiniere Fc 1-2 Bugesera
Espoir 0-0 Police

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka