Sunrise Fc yahembye ibirarane ubuyobozi bwizeza abakinnyi kubahembera igihe

Kuwa 10 Gashyantare 2017 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise bwahembye abakinnyi bayo ibirarane by’imishahara bihwanye n’amezi 5 bari bamaze badahembwa.

Abakinnyi ba Sunrise bahembwe ibirarane
Abakinnyi ba Sunrise bahembwe ibirarane

Iyi kipe yaherukaga guhembwa ukwezi kwa Kanama 2016 yamaze guhembwa amezi 5 yari ashize, nyuma yo kubahemba ubuyobozi bw’iyi kipe bwabasezeranije ko ikibazo cyo kuraranya imishahara kitazongera kubaranga.

Umuyobozi w’iyi kipe ibarizwa I Nyagatare Ndungutse Jean Bosco yavuze ko ikibazo cyabaye icy’abafatanyabikorwa babo babatengushye ariko noneho ngo icyo kibazo cyavuye ho.

Yagize ati”abakinnyi twabahembye kandi icyatumaga badahemberwa igihe ni aho twateganyaga amafaranga mu bafatanyabiikorwa ntabonekere igihe.

Ubu twaricaye nabo bose biyemeza uko bazajya baduha amafaranga buri kwezi kandi azaba aruta imishahara y’abakinnyi”

Kapiteni wa Sunrise Serumogo Ally Omar nawe yemereye ko bamaze guhembwa amafaranga y’amezi 5 aho banavuga ko banakoranye inama n’ubuyobozi bemeranya ko itariki ntarengwa yo kubahembera ho ari iya 3 z’ukwezi gukurikira.

Ati”nibyo baduhembye mu gitondo twakinnye umukino wa As Kigali baduhembye amezi 5 yose kandi banatwijeje ko bitazajya bigera ku itariki 5 bataraduhembye ku buryo nta kirarane kizongera kuba mo.
Ubu igisigaye ni ukongera tukagaruka mu bihe byiza twahozemo”

Nyuma y’uko ikipe ya Sunrise yahoze ari iy’Intara y’Iburasirazuba yimutse ikajya mu karere ka Nyagatare ari nako kayeguriwe yatangiye shampiyona yitwara neza, ariko ikibazo cy’amikoro gituma idahembera abakinnyi igihe.

Ibi ngo ninabyo byanayiviriyemo kwitwara nabi.

Sunrise yari yarangije igice cybanza cya Shampiyona ARPL iri ku mwanya wa 9 n’amanota 18 aho yarushwaga n’ikipe ya Mbere Rayon sports amanota 18.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka