Sunrise Fc igiye gukina na Rayon Sports ivugwamo imirire mibi no kudahemba

Mu gihe ikipe ya Sunrise izakina na Rayon Sport mu mukino w’ikirarane, abakinnyi ba Sunrise bari kwinubira kuba bamaze amezi 2 badahembwa ndetse bakanavuga ko batarya nk’uko babyifuza.

Uyu mukino utegerejwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Werurwe 2017 aho Rayon Sports izaba yakirira Sunrise kuri stade ya Kigali, abakinnyi bakaba bavuga ko ngo n’ubwo bazakina uyu mukino badashimishijwe n’ibyo bibazo.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today utashatse ko amazina ye atangazwa ku murongo wa telefoni yagize ati” mutuvuganire kabisa kuko ubu amezi abiri agiye gushira tudahembwa urumva ko biba bigoye nk’umuntu ufite umuryango nka njye biba bingoye."

Abakinnyi ba Sunrise baratangaza ko badafashwe neza muri iyi minsi
Abakinnyi ba Sunrise baratangaza ko badafashwe neza muri iyi minsi

"Ikindi ni uko no kurya tutarya neza nk’ibijyanye n’ingufu twatakaje, kubona umuntu ashobora kurya Kawunga n’imboga zitarimo ibishyimbo ukongeraho igitoki, ibyo si ibiryo by’abakinnyi biratugora kubyakira” Umukinnyi wa Sunrise

Undi nawe yunzemo agira ati ”byo ni ikibazo kudahembwa amezi 2 kandi tuba twatakaje ingufu biba bigoranye kurya na byo ni ikibazo tubeshya igifu ngo twariye rimwe na rimwe ariko ubu umwaka utaha bamwe dushobora kwishakira andi makipe tukava muri ubu buzima”

Ubuyobozi bwemera ikibazo cy’imishahara itinda ariko buhakana imirire mibi..

N’ubwo abakinnyi bavuga kudahembwa no kurya nabi, ubuyobozi bw’ikipe na bwo bwemera ko imishahara yatinze ariko bukanahakana ibijyanye n’imirire mibi abakinnyi bavuga nk’uko Ndungutse Jean Bosco Perezida w’ikipe yabibwiye Kigali Today.

Yagize ati ”Tumaze ukwezi kumwe tutabahemba icyo turacyemera kandi n’ahandi biraba ukundi ntikurashira kandi tuzi neza ko mu matariki 5 Mata 2017 tuzaba twabonye amafaranga yabo y’amezi 2.

Naho ku bijyanye no kuba bavuga ngo barya nabi ni ukubeshya barya neza ni uko buri wese aba afite uko yifuza kurya, ntushobora kuneza bose kuko hari n’uwo waha inkoko hamara iminsi akavuga ko ashaka inyama z’inka undi ngo ndashaka amafi urumva ntiwashimishiriza rimwe abakinnyi kandi n’ibitageda twitegura kubikemura bijyanye n’imirire”

Ubwo abakinnyi bahembwaga ibirarane by’amezi 5 ku wa 10 Gashyantare 2017 Umuyobozi w’iyi kipe ibarizwa i Nyagatare yari yavuze ko ikibazo cyari cyabaye icy’abafatanyabikorwa babo babatengushye icyo gihe avuga ko kuraranya imishahara bitazongera.

Kuba byongeye na none ngo ni icyo kibazo cyakomeje ariko akaba avuga ko ibibazo biri kuvugwa muri iyi kipe ngo umwaka ushize bizaba byaravugutiwe umuti, kuko ngo akarere n’abo bafatanyabikorwa bandi bazaba barabyiteguye dore ko ngo ikipe ikiva mu maboko y’intara yiburasirazuba bisa n’ibyabatunguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

iyi ni ndwawe kbs RAYON SPORT is the best

Hamadi yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Ariko kweli ibintu nk’ibi biratangaje. Hatarashira n’umwaka umwe koko ubwo Nyagatare munaniwe mute. Birababaje rwose, iyo kipe ntiyari ikwiye kugera aho igeze pe, nimushaka muzanayihindurire izina dore mwatwiciye ikipe. Rayon ntiyigeze ikura amanota Rwamagana nayo irabizi imyaka 2 yose Sunrise yamaze ikinira hano.

Ubwo se mubona guhemba menshi Umutoza ngo ni uwa 2 mu Rwanda uhembwa menshi bimaze iki? Abakinnyi mwirirwa mugura mugahita mubirukana. Mamadou muri Musanze si umukinnyi mwiza,Abadallah ubu siwe uhetse Kirehe?
Abitwa ba Kimenyi Jacques, ubu Defence ya Musanze ntahagaze neza, Arafat turacyamenya iyo aba kandi yari umukinnyi mwiza.
Ngo Ikipe irara mu nzu ikodeshwa harya 900,000? none barara mu miturirwa bakaburara?
Ibyo murimo muzabibona. Courage

Mugabo yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Nkumukunzi wa [FOOTBOLL] Nyarwanda, Sinishimiye Ayomakuru, Uretsena Ekipe Numuryango Ufite Akarima [Kigikoni] Murwegorwokunoza Imirire!, Izihangane Ejo Tuzayikubite Bicye!!, Nkabare "REO" OYE! OYE! OYE! "REO".

Nsabimana Amos yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

Nukuri pe iyo kipe ishobora kujya muri 2eme division niba ubuyobozi bw’akarere budafashe ingamba zikomeye.gusa bibuke ko ibibazo birimo byakemuka

kamana yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

SUNRISE IRI MU MAREMBERA PE! KANDI YISHWE N’ABAYOBOZI BAYO. GUSA 2EME DIVISION IBE IBASHAKIRA ICUMBI MURI 2018

SAM yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka