Sunrise FC igiye gukina na APR ifite akanyamuneza k’umushahara

Ikipe ya Sunrise igiye gukina na APR Fc mu mukino wo kwishyura wa 1/8 w’igikombe cy’amahoro yamaze guhemba abakinnyi imishahara y’amezi 2.

Abakinnyi ba Sunrise bahembwe ibirarane
Abakinnyi ba Sunrise bahembwe ibirarane

Iyi kipe igomba gukina na APR kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2017, ihembye abakinnyi amezi 2 nyuma yo kumara amezi agera kuri 3 abakinnyi batazi uko umushahara usa bakanataka n’inzara bitewe n’uko imirire ngo yari mibi.

Nyuma yo gukina na APR umukino ubanza wa 1/8 w’igikombe cy’amahoro bakanganya 0-0 ku wa 10 gicurasi 2017, abakinnyi bahise bahembwa umushahara w’ukwezi kumwe mu gihe mbere yo kwinjira mu kibuga bahawe n’ibihumbi 100.

Mu gitondo kuri uyu wagatandatu abakinnyi bahawe umushahara w’ukundi kwezi kwa 2 nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga w’iyi kipe Rebero Emmanuel

Yagize ati”nk’uko twabibemereye twamaze kubahemba ukwezi kwabo kwa kabiri amafaranga yatanzwe n’akarere nk’uko gafite inshingano zo gufasha ikipe kandi n’ukundi kwezi turakubaha mu cyumweru gitaha ubu ibibazo byose byari mu ikipe biri gukemuka, n’ibitarakemuka birakemurwa vuba bitarambiranye mu cyumweru gitaha nk’uko maze kubikubwira”

Abakinnyi nabo bemeye ko bamaze kubona imishahara y’amezi 2 nk’uko kapiteni w’iyi Kipe Serumogo Ally abyemeza,
Ati” twahembwe umushahara wa mbere nyuma yo gukina na APR umukino ubanza none n’uyu munsi(ku wa gatandatu)baduhembye undi ubwo hasigaye ukundi kwezi kandi nako batubwiye ko batuduha vuba”

Ubu ni ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka w’imikino 2016/2017 ikipe ya Sunrise imara amezi menshi idahemba abakinnyi dore ko no muri Gashyantare abakinnyi bishyuwe amezi 5 y’ibirarane.

Indi mikino y’igikombe cy’amahoro yo kwishyura iteganyijwe:

Ku wagatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2017

APR Fc vs Sunrise Fc (Amahoro Stadium, 15:30)
SC Kiyovu vs Marines Fc (Mumena, 15:30)
Amagaju Fc vs La Jeunesse (Nyagisenyi, 15:30)
Bugesera Fc vs AS Muhanga (Bugesera, 15:30)
Gicumbi Fc vs Police Fc (Gicumbi, 15:30)

Ku cyumwru tariki ya 14 Gicurasi 2017

Rayon Sports vs Musanze Fc (Amahoro Stadium, 15:30)
Espoir Fc vs Etincelles Fc (Rusizi, 15:30)
AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka