Skol izatanga akayabo kazafasha Rayon kugura no gusinyisha abakinnyi

Mbere y’uko amasezerano ya Skol na Rayon Sports arangira, impande zombi zumvikanye uburyo Rayon Sports yazahagarara neza mu igura n’igurisha ry’abakinnyi

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko mu mpera z’iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubwumvikane (Memorandum of understanding), n’uruganda rukora ibinyobwa rwa Skol, yo kuba bakomeza gufasha iyi kipe mu mpera z’uyu mwaka w’imikino ndetse no mu ntangiriro zawo.

Skol yagiye ifasha Rayon Sports mu bihe bitandukanye
Skol yagiye ifasha Rayon Sports mu bihe bitandukanye

Ayo masezerano avuga ko ikipe ya Rayon Sports izahabwa na Skol Miliyoni 40Frws yo kugura no kongerera abakinnyi amasezerano, Miliyoni 15 zo gukoresha mu kwitegura umwaka w’imikino utaha (Pre-season), ndetse Skol ikazanahemba abakinnyi mu gihe cy’amezi atatu.

Ikipe ya Rayon Sports ifite abakinnyi benshi bagiye kurangiza amasezerano ishobora kuzabyungukiramo
Ikipe ya Rayon Sports ifite abakinnyi benshi bagiye kurangiza amasezerano ishobora kuzabyungukiramo

Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi w’umuryango wa Rayon Sports Ange Claudine, yadutangarije ko nta masezerano mashya yari yasinywa, gusa avuga ko n’ubusanzwe hari ibyo Skol ijya ibafasha bidakubiye mu masezerano bagiranye mu mwaka wa 2014.

Yagize ati "Haracyariho amasezerano asanzwe niyo acyubahirizwa kugeza ubu, hari n’uko amasezerano mashya agomba kuzaza ameze, ubufatanye bwo burasanzwe, ni ibintu biri aho bisanzwe"

"Ntituravugurura amasezerano dufitanye na Skol, asanzwe agomba kugera mu kwezi kwa Gatandatu, ibindi ntabwo twari twaganira turacyareba niba twasinya Contrat nshyashya, hari uko iy’ubushize yari imeze, hari n’uko inshyashya igomba kuba imeze, amasezerano azajya kurangira twaramenye icyo gukora"

Ikipe ya Rayon Sports yari yasinyanye na Skol amasezerano y’imyaka itatu kuva 2014 kugera 2017, aho yagombaga kujya ibona miliyoni 47 buri mwaka (ibihumbi 50 by’ama Euro) n’ibikoresho byo gufasha iyi kipe, aya masezerano akaba agomba kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2016/2017.

Aya masezerano aramutse ahawe ikipe ya Rayon Sports, byazayifasha mu kuba yagumana bamwe mu bakinnyi benshi bagiye kurangiza amasezerano yabo, ndetse bakaba banongeramo izindi mbaraga by’umwihariko mu busatirizi bwayo bwagiye bukemangwa na benshi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

jyewe nbona rayon wagirago ifite umwaku iyo ibyayo bitagiye kumera ne za ibibazo ntibibura

Martin yanditse ku itariki ya: 28-04-2017  →  Musubize

Ariko tuvuge ukuri ubundi rayon ubundi rayon ishyirahe amafaranga 1 ayinjira kubibuga fata abafana igira baza kukibuga ukube 2000 ukube nimikino yose ikina 2 ago ihabwa na skol 46million .hhhhhhhhhh Inda mini tuyime amayira bayagabana nabi ntibumvikane.?????????

Jean yanditse ku itariki ya: 28-04-2017  →  Musubize

SKOL turayishimiye ukuntu ikomeje gushyigikira sport mu Rwanda by’umwihariko ishyigikira Rayon Sport FC turabyishimiye hakenewe abaterankunga nkaba batekereza n’ejo hazaza iyo batekereje kuri preseason kbsa ubona ko ari abahanga rwose kdi ndizera ko bahisemo neza bahitamo Gikundiro gufatanya nabo icyo mbona gisigaye ni uguha abakinnyi akanya ko kubamamariza rwose ndetse n’izindi company cg societies nazo zagirana ubufatanye na Gikundiro ndizera ubuyobozi buhari kugirango Equipe itere imbere ubutaha ndabona Rayon Sport mu matsinda ya CAF Champions league ndabarahiye Imana ihe umugisha Rayon Sport kdi Ihe umugisha n’abakunzi bayo ndetse n’abafana bayo tutibagiwe n’ubuyobozi bwayo,Murakoze

Baful yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

nibuiza KBS ibi bizafasha rayon migishaka imbaraga minusatirizi ikagumana imbaraha ndetse ikaniyongera ikanongerera abafana I yishimo

sibomana damas yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

nakumiro,nali maze iminsi nywa Skol none ubwo ndushijeho kumenya ibyayo ndahiye KO ntazongera kuyinywa hamwe ninshuti zanjye zose.uko nanga urunuka Rayon Sport nirwo mpise nanga Skol hamwe nabanjye Bose,nkaba mbashishikaliza kwerekeza kuli Bralirwa. reka baze bayarwaniremo,banayashwaniremo ,ndabazi ntibajya bihishira uwabaroze ntiyakarabye.Rayon oyeeee

cyubahiro aimable yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

Nibyiza pe! kd natwe tuzayinywa skol ubu virunga nyiri nabi nako banyongere. skol oyeee!

faustin nsanzimana yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

ntibyiza cyanee kbs biza dufasha gusinyisha abakinnyi bamwe nabamwe basoje amasezerano nibyiza cyanee kumuterankunga wacu

kabera donatien yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka