Sheikh Hamdan arashaka gukura Umupira w’Abana mu mvugo ukajya mu bikorwa

Sheikh Hamdan wiyamamariza kuyobora ihuriro rizwi nk’Ijabo Ryawe aravuga ko nyuma y’igihe kirekire umupira w’abana utitabwaho yiteguye kuwuvana mu mvugo no mu mpapuro akawushyira mu bikorwa.

Ibi yabitangaje mbere y’Amatora y’Umuyobozi w’ihuriro ry’ama centres yigisha abana ruhago rizwi nka Ijabo ryawe Association, amatora ateganijwe kuri uyu wa Gatanu Saa yine za mu gitondo ku cyicaro cya FERWAFA.

Sheihk Hamdan (Iburyo) wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa Mukura ubu ariyamamariza kuyobora ihuriro Ijabo
Sheihk Hamdan (Iburyo) wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa Mukura ubu ariyamamariza kuyobora ihuriro Ijabo

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yavuze ko impamvu yiyamamaje ari uko yifuzaga impinduka mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu cyiciro cy’abana.

Yagize ati” Gahunda tuyimazemo nk’ibyumweru bitatu twiyamamza mu macentres (Ibigo) agize Ihururiro Ijabo, mu kuri rero nkurikije ubunararibonye mfite mu mupira w’amaguru n’ibiganiro nagiranye n’abagize inama y’inteko rusange y’ijabo, nkurikije n’imigabo n’imigambi nabahaye nkabereka n’imihigo nzabagezaho mu gihe nzaba ngiriwe icyizere, umupira w’amaguru mu bana uzava mu mvugo no mu mpapuro ujye mu bikorwa."

"Ndashaka ko bihinduka, gahunda ni uko noneho ibintu biva mu mpapuro bikajya mu bikorwa, ubundi abantu babivugaga bagakora Action Plan bakabivuga ariko ntihagire igihinduka, ndasaba inzego zitandukanye zirimo Ministeri ya Sports n’umuco, Ferwafa, Abagize Ijabo Forum n’Itangazamakuru ry’imikino kugira ngo tuzagere kuri iyo ntego."

Inkomoko y’Igitekerezo cyo kuyobora ijabo cyaturutse he? Abantu baguherukaga muri Mukura .

Sheikh Hamdan usanzwe ndi umuterankunga w’amacentre yo muntara y’amajyepfo agiye anyuranye ariko by’Umwihariko Huye Football Training Center yajyaga nyifasha, atangaza ko yatekereje uburyo yafasha abana bafite impano bitewe n’uko aho yanyuze mu bice bitandukanye by’igihugu, yabonaga batazamauka biba ngombwa rero ko yiyamamaza nyuma y’uko uwayoboraga Ijabo bwana Mironko Herve yari amaze kwegura.

Abakandida bari guhatanira kuyobora iri huriro ni Nkotanyi Idephonse utoza Interforce, Aloys Ntahobitagwa, Dr. Philemon Rukema, na Sheikh Hamdan Habimana wari umunyamabanga mukuru w’Ikipe ya Mukura Victory Sports umwaka ushize.

N’izibika zari amagi? Ijabo ryawe ryitaweho neza byaba igisubizo kuri ruhago y’u Rwanda.

Ikipe y'abana ya kera yo mu mujyi wa Gisenyi (Rubavu) irimo na Haruna Niyonzima, ni imwe mu zatanze umusanzu mu mupira w'amaguru wo mu Rwanda,
Ikipe y’abana ya kera yo mu mujyi wa Gisenyi (Rubavu) irimo na Haruna Niyonzima, ni imwe mu zatanze umusanzu mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda,

Mu nama y’inteko rusange ya FERWAFA iba kenshi bagaruka kuri gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru w’abana ariko bikarangira bidashyizwe mu bikorwa nyamara hasohotse n’ingengo y’imari yabigenwe.

Ferwafa mu mwaka ushize yemeye gutangiza shampiyona y’ abatarengeje imyaka 15, ariko ibi byaheze mumvugo . Ibyo bamwe bavuga ko biterwa no gutegura imishinga itizwe neza kandi banyiri kuyitegura batarambirije ku nyungu zizavamo ahubwo barambirije ku nyungu zabo bwite.

Abakurikirana umupira w’amaguru wo mu Rwanda babona ko iyi shampiyona inyujijwe mu makipe n’ubundi asanzwe akina shampiyona y’ icyiciro cya mbere no kongerera ingufu amashuli yigisha umupira abana ndetse n’amarushanwa ahuza ibigo by’amashuli yisumbuye byatanga umusaruro .

Ijabo Forum (Ihuriro ry’amacentres y’abana) rigizwe n’abanyamuryango 223 mu mazone 5 mu gihugu, Umuyobozi uzatorerwa kuyobora iri huriro aramutse ashyizeho gahunda ifatika kandi y’igihe kirekire byatanga umusaruro ku mupira w’amaguru w’abana bikaba ikigenga ku makipe akina mu kiciro cya mbere no ku ikipe y’igihugu .

Muri bimwe byitezwe ku muyobozi uzatorwa harimo gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abatoza bazamura abana muri za centre bavuga ko babangamirwa no kutabona amarushanwa menshi y’abana, ubufasha bwo kubona amahugurwa n’Ibikoresho ndetse no kudakurikiranwa kw’abana. Ubu mu Rwanda uretse amarushanwa ahuza amashuli , n’amarushanwa ategurwa n’Ibigo nka Airtel na Coca Cola , nta rushanwa ry’abana rizwi rifatwa nka shampiyona ihoraho rihaba nubwo muri buri nama y’Inteko rusange ya FERWAFA bivugwaho ndetse bikagenerwa n’ingengo y’imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka