Shampiona irakomeza idafite APR Fc na AS Kigali

Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza mu mpera z’iki cyumweru, aho APR Fc na AS Kigali zidahari kubera imikino yo hanze

Ku munsi wayo wa Gatandatu, SHampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda iraza kuba ikinwa kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru, aho APR Fc yari imaze iminsi muri Congo Brazzaville na AS Kigali igiye kwerekeza muri Kenya zitagaragara mu mpera z’iki cyumweru.

Ikipe ya APR Fc yaraye isezerewe n’ikipe ya mu irushanwa ryaberaga muri Congo Brazzaville ryitwa Tournoi de la Republique yari yatumiwemo, aho yatsinzwe umukino wa mbere na CARA Brazzaville ibitego 2-0, ikba yaraye inatsindiwe kuri Penaliti 5-4 n’ikipe ya AS Kondzo bari banganyije 1-1.

Ikipe ya AS Kigali nayo irahaguruka i Kigali ku gicaunsi cyo kuri uyu wa gatanu, aho igiye gukina amarushanwa ahuza amakipe y’imijyi yo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, gusa yo ikba igiye umukino yagombaga gukina mu mpera z’iki cyumweru yarawukinnye kuri uyu wa Gatatu, aho yatsinze Gicumbi igitego 1-0.

APR fc imaze iminsi i Brazzaville ntabwo ikina mu mpera z'iki cyumweru
APR fc imaze iminsi i Brazzaville ntabwo ikina mu mpera z’iki cyumweru

Imikino y’umunsi wa 6 iteganyijwe

Ku wa Gatandatu taliki 26 Ugushyingo 2016

Rayon Sports vs Bugesera Fc (Stade de Kigali)
Espoir Fc Vs Mukura VS (Rusizi)
Marines Fc vs Amagaju Fc (Stade Umuganda)
Pepiniere Fc vs APR Fc (Wimuriwe taliki 14 Ukuboza 2016)

Rayon Sports iyoboye urutonde irakira Bugesera Fc kuri uyu wa Gatandatu
Rayon Sports iyoboye urutonde irakira Bugesera Fc kuri uyu wa Gatandatu

Ku cyumweru taliki 27 Ugushyingo 2016

Musanze Fc vs Police Fc (Nyakinama)
Kirehe Fc vs SC Kiyovu (Ngoma)
Etincelles Fc vs Sunrise Fc (Stade Umuganda)

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa SHampiona n’amanota 13, igakurikirwa na Sunrise ifite 10, APR Fc iri ku mwanya wa 7 n’amanota 8, mu gihe ku mwanya wa nyuma hari ikipe ya Marines ifite inota 1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

hhhhh yewe narumiwe koko nyamara Ndoli n’ubwo bamuhannye yaciye amarenga

nawe se koko nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu iyo ikandagiye mu kindi kibuga kitari icyo mu Rwanda bigenda bite? hhhhhh cg ahandi bakinira kuri kaburimbo maze ikibuga kikabatonda yewe ni hatari ahubwo

Schadrack yanditse ku itariki ya: 27-11-2016  →  Musubize

Igikona cyatsinzwe bikeya ahubwo.nigaruke yikomereze kuba star a domicile kuko hariya yari yageze aho idategeka abasifuzi uko yishakiye

Etienne yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

kuba ayo makipe adahari ntibyabuza abandi gukina

alias yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka