Scheikh Hamdan yatorewe kuyobora Ijabo , yizeza impinduka vuba

Scheikh Hamdan Habimana wahoze muri Mukura yatorewe kuyobora ihuriro ry’ibigo byigisha abana umupira w’amaguru

Yijeje abamutoye ko bagiye kubona impinduka bitarenze amezi atatu
Yijeje abamutoye ko bagiye kubona impinduka bitarenze amezi atatu

Ni mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu mu cyumba cy’imana cya Ferwafa ahuza abahagarariye ibigo (centres) bitoza abana umupira w’amaguru mu Rwanda, agamije gusimbura Mironko Herve wari Perezida w’iri huriro ryitwa Ijabo ryawe.

Mbere y’uko aya matora aba, abakandida bane ni bo bari babashije gutanga Kandidatire bari bane ari bo Nkotanyi Idephonse, Aloys Ntahobitagwa, Dr. Philemon Rukema na Sheikh Hamdan Habimana.

Nyuma yo gusuzuma ibyangombwa by’aba bakandida, haje kwemezwa Kandidatire ebyiri, iya Aloys Ntahobitagwa na Sheikh Hamdan Habimana., gusa nyuma yo kuvuga imigabo n’imigambi kuri buri mukandida, uyu Ntahobitagwa yaje guhita akuramo kandidatire maze hasigara Hamdan Habimana waje kugira amajwi 159, hifata abantu 7, mu gihe ijwi rimwe ryabaye impfabusa.

Aloys Ntahobitagwa nyuma yo gutanga imigabo n'imigambi ye, ndetse anumva Sheikh Hamdan wahabwaga amashyi menshi cyane, yahise akuramo Kandidatire
Aloys Ntahobitagwa nyuma yo gutanga imigabo n’imigambi ye, ndetse anumva Sheikh Hamdan wahabwaga amashyi menshi cyane, yahise akuramo Kandidatire

Nyuma yo gutorwa, yashimangiye ko azashyira mu bikorwa imigabo n’imigambi yatangaje ubwo yiyamamazaga, harimo gushakira ubushobozi ibi bigo byigisha abana umupira, gushakira amahugurwa abatoza, gukoresha irushanwa ry’abatarengeje imyaka 13 n’ibindi

"Ubu kuba muntoye mumenye ko byose bihindutse, ya ma centres ya barinda yajyaga abaho ntazongera kubaho, abahabwaga ibikoresho by’abana bakabirigisa birangiye uyu munsi, tugiye kubakorera ubuvugizi ku buryo iterambere ryajyaga rivugwa mu magambo rigiye kujya mu bikorwa"

Yasabye Komite bazakorana gukora ibyo batorewe
Yasabye Komite bazakorana gukora ibyo batorewe

"Nta centre ntazageraho, n’iyo yaba iri mu ruzi tuzoga tugende tuyigereho, ariko dushyigikire iterambere ry’umupira w’abana, abo dufatanije kuyobora barabyumva ko hose tuzahagera, uwumva atazabishobora, arava hano yeguye"

Sheihk Hamdan ati "Ubu byose birahindutse", gahunda ni mu bikorwa si mu magambo
Sheihk Hamdan ati "Ubu byose birahindutse", gahunda ni mu bikorwa si mu magambo

Scheikh Hamdan Habimana wahoze ari Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mukura, yakomeje atangaza ko bagiye gutegura irushanwa ry’abana batarengeje imyaka 13 mu gihugu cyose, maze amakipe ya mbere abiri muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali agahurira i Kigali agakina imikino ya nyuma, ndetse abatsize bakazanashakirwa imikino mpuzamahanga.

Si ibi gusa kandi yatangaje kuko no mu byo ashyize imbere harimo guha gaciro abagira uruhare mu izamuka ry’abana, ku buryo hazashyirwaho amategeko azatuma nta mwana wongera gutwarwa n’amakipe akomeye ku buntu cyangwa mu buryo butemewe nk’uko bikunze kugenda.

Andi mafoto muri aya matora

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka