Rwasamanzi wa APR ngo yatunguwe na Shampiyona ya 2016-2017

Rwasamanzi Yves utoza ikipe ya APR aratangaza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda ya 2016-2017 irimo amakipe akomeye kurenza izindi zo mu myaka 3 ishize.

Nyuma y’imyitozo yo kuwa 03 Ugushyingo 2016 ya APR mbere yo kwerekeza i Musanze ku wa Gatandatu mu mukino wa Shampiyona, Rwasamanzi akaba yavuze ko batagomba gusuzugura umukino kuko ngo abona amakipe yose uyu mwaka akomeye.

Umutoza wa APR Yves Rwasamanzi uri ibumoso
Umutoza wa APR Yves Rwasamanzi uri ibumoso

Yagize ati ”imyitozo yacu imeze neza uretse abakinnyi bake dufite bavunitse ariko twiteguye Musanze nk’uko twitegura indi mikino, njye namaze kubona ko iyi shampiyona ikomeye cyane kurenza izabanje nko mu myaka nk’itatu.

“Impamvu iyi shampiyoa ikomeye amakipe yose yariteguye cyane niba Sunrise iyoboye urutonde ugasanga Gicumbi iradutunguye tukanganyiriza i Kigali, igatsinda Kiyovu ni ikigaragaza ko amakipe yose akomeye ku buryo uzatwara igikombe ari uwiteguye kurusaha abandi.”

APR yahinduye ikibuga ikorera ku cy'ibyatsi ngo kuko Musanze ikinira ku kibuga kimeze nkacyo
APR yahinduye ikibuga ikorera ku cy’ibyatsi ngo kuko Musanze ikinira ku kibuga kimeze nkacyo
Imanishimwe Emmanuel wavuye muri Rayon
Imanishimwe Emmanuel wavuye muri Rayon
Umuzamu wa mbere wa APR emery Mvuyekure nawe yitabiriye imyitozo
Umuzamu wa mbere wa APR emery Mvuyekure nawe yitabiriye imyitozo

APR igiye gukina Na Musanze idafite bamwe mu bakinnyi nka Maxime Sekamana wavunitse uzanamara amezi 6 adakina ndetse na Imran Nshimiyimana wavuye muri Police waruhukijwe n’umutoza

Muri Shampiyona ya 2016-2017 hamaze gukinwa imikino 3 aho ikipe y’I Burasirazuba iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 9, Rayon ikaza ku mwanya wa 2 n’amanota 7 kimwe na APR ifite amanota 7 yo iza ku mwanya wa 3.

Amakipe nka Mukura na Kiyovu aza mu myanya ya nyuma aho Mukura yabaye iya 3 muri shampiyona ishize ubu ibarizwa ku mwanya wa 12, Kiyovu yari yabaye iya umwaka ushize yo iri ku mwanya wa 13 mu gihe Amagaju yo ariyo iheruka izindi aho itarabona inota na rimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwasamanzi atubabarire kuko natwe ntitwamurenganya kuko agomba kudushakira abandi bahungu basimbura bariya bavunitse kuko twe dushaka ibikorwa nkabafana

Hamenyimana Hamis yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka