Rusheshangoga na Danny Usengimana berekanwe muri Singida FC yo muri Tanzania

Rusheshango Michel wakiniraga APR Fc na Danny Usengimana wakiniraga Police Fc bamaze kwerekanwa mu ikipe ya Singida Fc yo muri Tanzania iherutse kubagura.

Rusheshangoga Michel na Danny Usengimana bamaze kwakirwa muri Singida
Rusheshangoga Michel na Danny Usengimana bamaze kwakirwa muri Singida

Abo basore bahagurutse i Kigali ku munsi w’ejo, bageze mu ikipe ya Singida bahita banahabwa numero bari basanzwe bambara mu makipe yabo, aho Danny yahawe numero 10, naho Rusheshangoga agahabwa 22.

Abo basore bombi bakaba bagiye guhita basanga abandi bakinnyi b’iyo kipe mu Mujyi wa Mwanza aho ikipe iherereye ubu.

Rusheshangoga Michel yahahwe numero 22
Rusheshangoga Michel yahahwe numero 22
Danny Usengimana yahawe numwero 10
Danny Usengimana yahawe numwero 10
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mbifurije ibihe byiza muri singida.Imana ibafashe.

Mugisha jonathan yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

Bne chance bahungu bacu! Twizeye tudashidikanya ko muzagira ibihe byiza, duhereye ku musaruro mwaduhaye muri championa yacu uyu mwaka ushize, kdi ntimuzateshuke kuri displine ibaranga.

Nkundamahoro ildephonse yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

Amahirwe masa bahungu bacu!!! Muzaduhagararire neza namwe mwirwanaho KIGABO!!! Ni ishema ku Banyarwanda...... Big Up!!!

Gasongo yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka