Rtd Brig Gen Sekamana wari wiyamamaje aturutse mu ikipe y’Intare Fc, atsinze amatora ku majwi 45, naho Rurangirwa Louis agira amajwi 7, haboneka impfabusa imwe
ora
Aya matora yatangiye Nzamwita Vincent de Gaulle ucyuye igihe ku buyobozi bwa Ferwafa aha ikaze abitabiriye inteko rusange, nyuma umuyobozi wa Komisiyo y’amatora yibutsa abanyamuryango uko aza gukorwa.
Umukandida wa mbere ari Rtd Brig Gen Sekamana yavuze imigabo n’imigambi ye maze akurikirwa na Rurangirwa Louis, gusa mbere y’uko amatora aba Rurangirwa yabanje gusaba ko akazu katorerwagamo bakimura, kuko ngo yabonaga hari Camera hejuru yako, maze ibyo yasabye birubahirizwa maze amatora araba birangira hatsinze Rtd Brig Gen Sekamana.
Aya matora yabaye nyuma y’aho aya mbere yari yabanje gusubikwa, aho Rwemarika Felicitee atari yabashije kugeza ku majwi asabwa kugira ngo atsinde, ni nyuma y’aho Nzamwita Vincent de Gaulle yari yamaze gukuramo kandidatire ye ku munota wa nyuma.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twizere ko akajagari kari kamaze iminsi muri federation karangiye abakunzi bumupira wamaguru bari bamaze iminsi bararambiwe. afande Sekamana muzi ayobora Kiyovu ndizera ko hari icyo azafasha kubunararibonye afite mu mupira wamaguru