Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene yemerewe kwiyamamariza umwanya wo kuyobora FERWAFA

Akanama gashinzwe amatora y’Umuyobozi wa FERWAFA ateganyijwe mu mpera z’uku kwezi, kemeje Kandidatire ya Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene, wiyongereye mu bifuza kuyobora iri shyirahamwe.

Kandidatire z'aba bagabo bombi zakiriwe
Kandidatire z’aba bagabo bombi zakiriwe

Kandidatire ya Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene yemejwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko yari yashyikirije iyi komisiyo Kandidatire ye Tariki 23 Gashyantare 2018.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa FERWAFA, aka kanama gashinzwe amatora Gahagarariwe na Kalisa Adolphe Camarade, ngo kanemeje Kandidatire ya Rurangirwa Louis nawe wifuza kuzahatanira uyu mwanya.

Brig Gen Sekamana si we musirikari wenyine waba uyoboye FERWAFA aramutse atowe kuko Lt. Gen. Caezar Kayizari yayiyoboye hagati ya 1995-2005 na Maj. Gen. Kazura Jean Bosco ayiyobora hagati ya 2006-2011.

Abajijwe impiduka azazana muri FERWAFA, yavuze ko azategereza akazabitangariza mu mwanya wagenewe kwiyamamaza.

*Dore uko ingengabihe y’amatora ya FERWAFA iteye

Tariki 19 – 23 Gashyantare 2018: Gutanga kandidatire kw’abifuza kwiyamamaza.

Tariki ya 28 Gashyantare 2018: Kwiga Ubusabe bw’abatanze kandidatire.

Tariki ya 9 Werurwe 2018: Gutangaza abemerewe kwiyamamaza

Tariki ya 12 Werurwe 2018: Gutangira kwiyamamaza kw’abakandida

Tariki ya 31 Werurwe 2018: Amatora

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nta SEKAMANA muri sport ahubwo FERWAFA ipfuye burundu.

cyubahiro gus yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

mutubwire abandi bakandida

ally yanditse ku itariki ya: 10-03-2018  →  Musubize

kuki mutatubwiye abandi bakandida

ally yanditse ku itariki ya: 10-03-2018  →  Musubize

Umutwe w’inkuru uragaragaza amarangamutima , uziko wagirango ni RTD Sekamana wenyine wemerewe kwiyamamaza . Itangazamakuru ryiza ni iritabogama

Alias yanditse ku itariki ya: 9-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka