Rtd Brig Gen Sekamana cyangwa Rurangirwa, ni nde usimbura De Gaulle kuri uyu wa Gatandatu?

Uko ari babiri, ni nde utorerwa gusimbura Nzamwita Vincent de Gaulle?
Uko ari babiri, ni nde utorerwa gusimbura Nzamwita Vincent de Gaulle?

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene watanzwe n’ikipe y’Intare yo mu cyiciro cya kabiri,yatangaje ko yari amaze imyaka 18 yaravuye mu mupira w’amaguru, gusa ubu akaba ko nyungu za benshi yafashe umwanzuro wo kugarukamo kuko abona ko hari umusanzu yatanga mu kuwubaka.

"Hari igihe nari mbirimo kubera igihe nari ndimo, icyo gihe twabifatanyaga na byinshi, bimaze gusobanuka akazi ntikanyemereraga kuza muri Ferwafa, nka Kiyovu ibigusabye byarashobokaga, kuko na Kazura yiyamaza wenda nanjye byarashobokaga, iyo njye ntari mu kintu sinabishobora"

Avuga ko ashobora kuba ari no mu bagize uruhare ngo Nzamwita Vincent de Gaulle ntakomeze kuyobora Ferwafa

Birashoboka ko ari nanjye wagize uruhare ngo ibye bipfe, iyo ikintu cyabaye igitotsi mu bantu muricara mukagirana inama mukareba icyo mwakora

"Nje kwiyamamaza igihe nari narihaye kitaragera, sinari narabivuyemo burundu, nari nihaye imyaka 20, narebye ku nyungu rusange mfata umwanzuro wo kugaruka icyo gihe kitararangira

Arifuza kujyanisha iterambere rya Siporo n’iryo mu zindi nzego mu Rwanda

Yagize ati “Iyo urebye ubona ko mu zindi nzego hari iterambere, wenda n’aho ritagiye ryihuta ariko ubona ko rihari ariko mu mupira aho gutera imbere ahubwo usubira inyuma.

"Aha rero niho twashingiye twibaza tuti ese ubundi ikibazo umupira w’amaguru mu Rwanda ufite ni ikihe? Kuki umupira w’amaguru utajyana n’ibindi? Iki kibazo nta muntu utakibaza.”

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene, yari amaze imyaka 18 yaravuye mu mupira, ariko yiteguye kuwuha ishusho n'abazamusimbura bazubakiraho
Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene, yari amaze imyaka 18 yaravuye mu mupira, ariko yiteguye kuwuha ishusho n’abazamusimbura bazubakiraho

Arifuza gutanga umurongo uzagenderwaho na nyuma ya manda ye

Yagize ati “Nta buryo buhamye buhari bwubatse bwagenderwaho, buri muntu uza muri Ferwafa agakora igenamigambi rirangirana na manda ye, undi uje akamera nk’aho atangiriye ku busa, twe turashaka kubihindura tugaca umuhanda uzanyurwamo n’abandi bose bazaza mu zindi manda nyuma y’imyaka ine tuzaba duhawe."

Yananenze kandi uburyo inteko rusange y’abanyamuryango ba Ferwafa hari igihe hemezwa amategeko hatabayeho ubushishozi

"Ntushobora gukora ibintu uko ubyishakiye nta muntu n’umwe umenyesha aho ibyo wiyemeje bigeze. Ntabwo muri Ferwafa umuyobozi aba yikorera, aba ari intunwa y’Abanyarwanda hariya. Niyo mpamvu haba hakenewe n’igenzura ritari iry’amafaranga gusa ahubwo n’ibindi bikorwa byose biberamo muri iriya nzu."

Abagize komite ya (Rtd) Brig Gen Sekamana

1. Perezida: (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène (Intare FC)
2. Visi Perezida: Habyarimana Matiku Marcel (Espoir FC)
3. Ushinzwe iterambere: Eng. Nshimiyimana Alexis Redemptus (Miroplast FC)
4.Ushinzwe amarushanwa: Ruhamiriza Eric (La Jeunesse)
5.Ushinzwe umutungo: Kankindi Alida Lise (Rambura WFC)
6.Ushinzwe imenyekanishabikorwa: Rwakunda Quinta (Giticyinyoni FC)
7.Ushinzwe amategeko: Me. Gumisiriza Hilary (United Stars)
8.Ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore: Mukangoboka Christine (Isonga FC)
9.Ushinzwe ubuvuzi: Hakizimana Moussa (AEFR)
10. Ushinzwe umutekano: IP Ntakirutimana Diane (Police FC)

Rurangirwa Louis uvuga ko amaze iminsi akurikirana ibibera mu mupira w’amaguru, avuga ko yizeye ko hari impinduka azazana muri iri shyirahamwe, ko n’ubwo atabaye muri Komite ariko yabonye ibitagenda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje bimwe mu byo azongeramo imbaraga birimo amategeko ahora ahindagurika, kutagira ibyiciro by;abakiri bato ndetse n’ibindi.

Yagize ati:"Tugomba kuzashyiraho amakipe y’abakiri bato, kuko hari amafaranga FIFA itanga agenewe iterambere, ayo niyo azatunga amakipe y’abakiri bato, ku buryo amakipe yose muri Shampiona itaha agomba kuzatangira afite Juniors"

"Amakipe y’abagore nayo turashaka kuyongerera imbaraga, tukazanategura igikombe cy’umunsi w’abagore kizajya gikinirwa tariki 08/03/2018 kizashakirwa umuterankunga uhoraho"

Rurangirwa Louis asanga hari byinshi yageza ku mupira w'amaguru aramutse atowe
Rurangirwa Louis asanga hari byinshi yageza ku mupira w’amaguru aramutse atowe

Rurangirwa yavuze kandi biteguye guha agaciro abakiniye Amavubi, aho abona bibabaje kubona uwakiniye Amavubi bamusunika kuri Stade, bazabashakira amakarita abaranga ndetse bakanabashakira amahugurwa y’abatoza ku buryo bashyirwa mu macentres ari mu mpande zose z’igihugu

Rurangirwa ashima ko hari ibyakozwe na Komite icyuye igihe, akavuga ko bazanabyubakiraho

"Hari byiza byakozwe twabonye kandi dushima, mwabonye ko muri gahunda yacu hari ibikjyanye n’amategeko, hari amwe mu mategeko abantu bahoraga bashidikanyaho, ikindi kitagenze neza ni amakipe menshi atari afite ubushobozi, amwe mu makipe yagendaga aterwa mpaga

"Iyi manda irangiye harimo kutumvikana, ukumva ngo hari uruhande rugamije impinduka, hakaba n’aba Perezida b’amakipe batavuga rumwe, ibyo nabyita nk’amacakubiri ari nabyo dushaka guca"

Abazaba bagize komite ya Rurangirwa Louis:

1.Perezida: Rurangirwa Louis (ARAF)
2.Visi Perezida: Munyemana G. Pascal (Rugende WFC)
3.Ushinzwe ubuvuzi: Dr. Zimulinda Alain (Rugende FC)
4.Ushinzwe amategeko: Me. Hakizimana John
5.Ushinzwe amarushanwa: Murengerantwari Dominique (Amagaju FC)
6.Ushinzwe imenyekanishabikorwa: Uwizeye Sylvestre (Unity FC)
7.Ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore: Rutagarama Mediatrice (Youvia WFC)
8.Ushinzwe umutungo: Mureramanzi Felicité
9.Ushinzwe iterambere: Nkurunziza Benoit
10. Ushinzwe umutekano: Mukunzi Emile (Kirehe FC)

Amatora ya Komite Nyobozi ya Ferwafa ategerejwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho hagati ya Rurangirwa Louis uyobora ikipe ya Rugende WFC na Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene watanzwe n’Intare Fc baza gutorwamo uzayobora Ferwafa mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mureke Afande ashyire ibintu Ku murongo. Twizere ko nta gutonesha ya kipe ari byo bituma igera hanze bikayigora yabuze uyiheka !! Twifuza ko amakipe yacu akomera akazagera kure mu muri CAF

John yanditse ku itariki ya: 30-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka