Rivers United yabeshye ko icumbitse Radisson Blu kandi yibereye SONATUBES

Ikipe ya Rivers United yaraye igeze mu Rwanda, abaje kuyitegurira urugendo babanza gutangaza ko ikipe yabo iri muri hotel ihenze ya Radisson Blu

Ku i Saa tatu n’iminota itanu z’ijoro ni bwo ikipe ya Rivers United yari igeze ku kibuga cy’indege i Kanombe, aho ije gukina umukino wo kwishura wa 1/16 n’ikipe ya Rayon Sports, aho umukino ubanza iyi kipe yo muri Nigeria yari yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

Ikipe ya Rivers United ku kibuga cy'indege i Kanombe
Ikipe ya Rivers United ku kibuga cy’indege i Kanombe

Iyi kipe ariko ntiyaziye rimwe yose, kuko yari yabanje kohereza intumwa mbere zagombaga kuyitegurira urugendo, gusa babanje kubeshya Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ko ikipe icumbitse muri Radison Blu Hotel, mu gihe ahubwo yari icumbitse muri Hotel iherereye Sonatubes.

Iyi kipe yabanje kubeshya aho icumbitse
Iyi kipe yabanje kubeshya aho icumbitse

Iyi hotel bavugaga ko bacumbitsemo, iherereye muri Kigali Convention Center, imwe mu nyubako zihenze muri Afurika y’i Burasirazuba, ikba izwiho no kwakira inama mpuzamahanga zikomeye zibera mu Rwanda.

Aha niho bavugaga ko bacumbitse

N’ubwo babeshye aho bacumbitse, FERWAFA yabijeje ko bazakirwa neza ..

Ubwo Ferwafa yatangazaga ko iyi kipe igera mu Rwanda kuri Twitter, bamwe mu bafana bayo basabaga ko yazakirwa neza cyane ko iyi kipe ubwo iheruka muri Sudani yakiriwe nabi, gusa FERWAFA yabasubije ko u Rwanda ari igihugu cy’amahoro gisanzwe cyakira abashyitsi bose neza kandi bagacungirwa umutekano.

FERWAFA yabahumurije, ibibutsa ko u Rwanda rusanzwe ari igihugu cy'amahoro kinakira abantu neza
FERWAFA yabahumurije, ibibutsa ko u Rwanda rusanzwe ari igihugu cy’amahoro kinakira abantu neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka