Rayons Sport yamenyeshejwe ko igomba kwitabira CECAFA mu kwezi gutaha

Ubuyobozi bwa CECAFA bwamenyesheje ikipe ya Rayon Sports ko igomba kwitabira irushanwa rizatangira mu kwezi gutaha, guhera tariki ya 28 Kamena kugeza 12 Nyakanga 2018, rikabera i Dar -es-Salam mu gihugu cya Tanzania.

Rayons Sport izitabira CECAFA y'amakipe mu kwezi gutaha
Rayons Sport izitabira CECAFA y’amakipe mu kwezi gutaha

Iryo rushanwa rihuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati yabaye aya mbere iwayo, u Rwanda rugomba guhagararirwa na Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona mu mwaka ushize w’imikino.

Nicholas Musonye, Umunyamabanga mukuru wa CECAFA, yandikiye Rayon Sports ayimenyesha ko igomba kuzitabira iryo rushanwa.

Iryo rushanwa rya CECAFA y’amakipe, ryari rimaze imyaka ibiri ryarahagaze, Rayon Sports ikaba yarabashije kuryegukana inshuro imwe irikuye mu gihugu cya Zanzibar

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Oyeeeeee rayon komereza aho kdi uzabikora hamwe n’Imana

Irandora saidi yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

Oyeeeee Rayon uzabikora hamwe n Imana

Irandora saidi yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

ubwo tugeze finale ya peace cup se?Ariko musonye we!!!!

eliya yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

IKIPE YACU NIKOMEREZE AHA KUKO AYA NAYANDI MAHIRWE IBONYE KANDI NIZEYEKO IKIGIKOMBE TUZAGITWARA

NDAYISABA INNOCENT yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

NDUMVA IKIPE YACU AYA ARAMAHIRWE YONGEYE KUBONA IGOMBA KUTAYAPFUSHA UBUSA IKITEGURA NEZA KUGIRANGO ICYO GIKOMBE NACYO IGITWARE

NDAYISABA INNOCENT yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Tubashimiye uru rubuga rw’imikino mudukorere urutonde rw’uko bazakina kugeza rurangiye.

KAYUMBA Leodomir yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka