Rayons Sport irasaba abakunzi bayo kutivanga mu mikorere y’inzego z’umutekano

Nyuma y’ifungwa ry’umutoza mukuru wa Rayons Sport Karekezi Olivier n’ifungwa ry’abakinnyi babiri bakomeye bayo, Mukunzi Yannick na Rutanga Eric ryabaye, Rayon Sports yasabye abakunzi bayo kuyiba hafi ariko ntibivange mu mikorere y’inzego z’umutekano.

Paul Muvunyi Umuyobozi wa Rayons Sport
Paul Muvunyi Umuyobozi wa Rayons Sport

Umuyobozi wa Rayon Sports Paul Muvunyi, abicishije mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2017, nyuma y’uko abo bakinnyi babiri bari baraye batawe muri yombi.

Muvunyi yaboneyeho kongera kwihanganisha umuryango wa Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije muri iyo kipe, witabye Imana mu cyumweru gishize.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n'umuyobozi wa Rayons Sport Paul Muvunyi
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa Rayons Sport Paul Muvunyi

Karekezi Olivier wari umutoza mukuru wa Rayons Sport yatawe muri yombi mu Cyumweru gishize, akekwaho ibyaha yakoze yifashishije umurongo wa interineti.

Mukunzi Yannick na Erick Rutanga nabo, bazira ibyaha bifitanye isano n’iby’umutoza wabo afungiye, nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today, ataremezwa n’inzego zibishinzwe abitangaza.

Karekezi Olivier yatawe muri yombi akekwaho ibyaha yakoze yifashishije ikoranabuhanga
Karekezi Olivier yatawe muri yombi akekwaho ibyaha yakoze yifashishije ikoranabuhanga
Eric Rutanga na Yannick Mukunzi nabo bari mu maboko y'Ubugenzacyaha
Eric Rutanga na Yannick Mukunzi nabo bari mu maboko y’Ubugenzacyaha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rayon muri uru RWANDA yakoziki koko, ese bayizira kubera abafana benshi ? ubu turibaza icyo izira

RUGWIZA Aimbable yanditse ku itariki ya: 20-11-2017  →  Musubize

Aba bakinnyi n’umutoza tugomba kubaba hafi tuzabasura ariko twirinda kwivanga mukazi k’abashinzwe umutekano.

ikipe nayo igomba gushaka ababunganira mumategeko maze byose bigakoranwa ituze.

Leon yanditse ku itariki ya: 20-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka