Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo amakipe ahagarariye u Rwanda mu marushanwa y’Afurika yakinaga imikino yayo ya mbere, birangira zose zitwaye neza kuko nta n’imwe yatsinzwe.
Rayon yanyagiye Wau Salaam iyisanze iwayo
Iyi kipe ya Rayon Sports nyuma yo kurangiza igice cya mbere ari 0-0, mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yaje kunyagira ikipe ya Wau Salaam Fc ibitego 4-0, aho icya mbere cyatsinzwe na Nshuti Savio Dominique, icya kabiri gitsindwa na Kwizera Pierrot, icya gatatu gitsindwa na Nova Bayama, naho icya kane gitsindwa na Moussa Camara.
.
Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga:
Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Sibomana Abouba, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Mugisha François Master, Mugheni Fabrice, Nshuti Savio Dominique, Nova Bayama, Kwizera Pierrot, Moussa Camara.
APR Fc yihagazeho, inganyiriza hanze.
Mu mukino w’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, APR Fc ihagarariye u Rwanda yabashike kunganya na Zanaco United yo muri Zambia, aho amakipe yombi yarangije umukino anganya 0-0.
Abakinnyi APR yabanje mu kibuga:
Eméry Mvuyekure, Nsabimana Aimable, Hervé Rugwiro, Imanishimwe Emmanuel, Rusheshangoga Michel, Imran Nshimiyimana, Benedata Janvier, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana , Sibomana Patrick na Issa Bigirimana.
Biteganyijwe ko imikino yombi yo kwishyura izabera i Kigali kuri Stade Amahoro mu mpera z’icyumweru gitaha.
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
APR turagushyigikiye kuwa gatandatu
tunejejwe ninsinzi
Gikundiro oyeeee!! i Rubavu turagushyigikiye songa mbele
Rayon Ndayishyigikiye Nzayigwa Inyuma Kbs.
Nanjye Nishimiye Insinzi Ya Rayonsport.
Bravo Rayonnnn!! Big up!!!
rayon yitwaye neza!@riko yashije ikibonobono
Rayon sport oyeeeeeeeee,ndayikunda kdi bakozeee,nndisshimye cyaneeeee
Rayon ihora ari iya mbere. Ni ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda itsindira hanze ibitego 4 - 0. Rayons songa mbele.