Rayon Sports yiteguye gushakira itike i Bamako aho gutegereza Kigali

Umutoza wa Rayon Sporta aratangaza yo ari kwitegura n’abakinnyi be uburyo bazashakira itike i Bamako aho kuyitegereza i Kigali mu mukino wo kwishyura

Abakinnyi ba Rayon Sports bitoreje kuri Stade bazakiniraho
Abakinnyi ba Rayon Sports bitoreje kuri Stade bazakiniraho

Uyu mutoza nk’uko yabitangaje nyuma y’imyitozo ya mbere y’iyi kipe mu mujyi kuri Stade Modibo Keita bazakiniraho, ngo yafashe umwanya uhagije wo kuganira n’abakinnyi anabasobanurira cyane agaciro k’umukino ubanza.

Umutoza yabanje gufata umwanya uhagije yo kuganiriza abakinnyi
Umutoza yabanje gufata umwanya uhagije yo kuganiriza abakinnyi

Yagize ati "Twabanje kuvugana ibijyanye na dispurini, abakinnyi mbabwira akamaro k’uyu mukino, nababwiye ko itike batayishakira mu rugo, bayishakira mu mukino wa mbere, abantu bafite imiryango nka Kone na Camara nababwiye ko batagomba gusohoka uko biboneye"

Tidiane Kone na mugenzi we Moussa Camara babujijwe gusohoka uko biboneye
Tidiane Kone na mugenzi we Moussa Camara babujijwe gusohoka uko biboneye

"Ni ikipe izi kurinda izamu, iyo igutsinze kuyishyura biragorana cyane, ni yo mpamvu uyu mukino wa mbere tuzakina dusatira cyane ariko tugerageza no kuzibira turi hamwe, tukazamukira rimwe ariko tukanagarukira rimwe" Masudi Juma nyuma y’imyitozo ya mbere

Mu mafoto, Rayon Sports yitoreza kuri Stade Modibo Keita

Abakinnyi nabo bafite icyizere cyo kwitwara neza
Abakinnyi nabo bafite icyizere cyo kwitwara neza
Imodoka iri gutwara Rayon Sports muri Mali
Imodoka iri gutwara Rayon Sports muri Mali

Onze Créateurs ihagaze ite muri Mali?

Iyi kipe kugeza ubu muri Shampiona ya Mali iri ku mwanya wa 6 n’amanota 8, aho mu mikino itanu imaze gukina yatsinze imikino ibiri, inganya umwe inatsindwa rimwe, ikaba ari nayo kipe yari yegukanye igikombe cy’igihugu muri Mali.

Iyi kipe ya Rayon Sports biteganyijwe ko izaba ihura n’iyi kipe ya Onze Créateurs yo muri Mali kuri uyu wa Gatandatu ku i Saa moya z’ijoro za Kigali, mu gihe umukino wo kwishyura uteganijwe kubera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

ROYO IHANGANE NTAKUNDI IMANA IDUFOSHE TUZABIKO

meshake yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

mutubwire rayon sport ukobimeze

ishimwe Eric yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Icyonzicyo Ikipe Yacu Niyitwara Neza Intsizi Turayitahana Kuko Gewe Narayisengeye Imana Ibafashe

Ndahimana Protegène yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Mana we! ikipe yacu turayizera kdi nkuko tutajya tuyitererana tuyirinyuma kdi tuzayigwa inyuma.tuyifurije insinzi,

uzayisenga cyriaque yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Amahirwe masa.

Edo yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Amahirwe masa.

Edo yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Rayon amahirwe masa

Edo yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Courage Gikundiro uzihagarareho Abanyarwanda turi Indashyikirwa mubyiza byose.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Equipe yacu tuyifurije gutsinda. Naho Diarra ntagikina muri Rayon umwanditsi yibeshye ahubwo ni Camara. Abasore bacu tubari inyuma.

Musanganire Dieudonné yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka