Rayon Sports yikosoye isezerera Etincelles mu gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gushimisha abafana, ubwo yatsindaga Etincelles ikanayisezerera mu gikombe cy’Amahoro kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Mu mukino wa mbere wari wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, Etincelles yari yihagazeho ihanganyiriza na Rayon Sports igitego 1-1.

Tchabalala ahanganye na myugariro wa Etincelles
Tchabalala ahanganye na myugariro wa Etincelles

mu Mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mvura nyinshi, Rayon Sports yakoze akazi mu gice cya mbere, aho yatsinzemo ibitego bibiri byatsinzwe na Kwizera Pierrot ndetse Shabban Hussein Tchabalala.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports izahura muri 1/4 n’ikipe, ya Marines, aho biteganijwe ko umukino ubanza uzaba tariki 14/06 i Rubavu

Abakinnyi babanje mu kibuga: Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange, Irambona Eric, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mugisha Francois Master, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Yassin Mugume, Muhire Kevin na Shabban Hussein Tchabalala.

Etincelles FC: Rukundo Protogene Taiga, Akayezu Jean Bosco Welbeck, Nshimiyimana Abdul Papy, Jumapili Iddy, Nahimana Isiaq, Nsengiyumva Irshad, Mugenzi Cedrick Ramires, Tuyisenge Hakim, Niyonsenga Ibrahim na Mumbele Saiba Claude, Muganza Joakim.

Manishimwe Djabel yumva amabwiriza y'umutoza we
Manishimwe Djabel yumva amabwiriza y’umutoza we
Shabban Hussein Tchabalala watsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Shabban Hussein Tchabalala watsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka