Rayon Sports yasoje ibirori byo kwerekana igikombe itsindwa n’Amagaju- Amafoto

Amagaju yabihije ibyishimo bya Rayon Sports ku munsi wo kwerekana igikombe cya Shampiyona i Huye, aho yayitsinze ibitego 2-1 .

Mu mukino wa wahuje ikipe ya Rayon sports n’ikipe y’Amagaju mu rwego rwo kwereka igikombe abakunzi ba Rayon sports b’ i Huye, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe n’iy’Amagaju ibitego 2-1.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Huye, Rayon sports nyuma yo kunyagira AS Muhanga 6-0 kuri stade ya Muhanga ku wa Gatanu ntibahiriwe n’umukino bakinnye kuri uyu wa iatandatu n’Ikipe y’Amagaju .

Ni umukino waranzwe no gusimbuza cyane ku mpande zombi aho amakipe yombi yageragerezaga n’abakinnyi bashya, kuruhande rwa Rayon sports niyo yayoboye umukino cyane mu gice cya mbere aho bagiye kuruhuka ifite igitego kimwe cyatsinzwe na Djabel Manishimwe ku munota wa 12 ku mupira yahawe na Tidiane Kone wari umaze umunota umwe agerageje ishoti rikomeye umupira ugakubita igiti cy’izamu .

Bavuye kuruhuka ikipe y’Amagaju yishyuye igitego cyatsinzwe na Amani Mugisho Mukeshi ku ikosa rya ba Myugariro barimo Ange Mutsinzi na Faustin Usengimana batumvikanaga neza , umukino uri hafi kurangira Amagaju yari yisubiyeho ari gusatira cyane yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Habimana Hassan Pappy .

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi .

Rayon Sports: Evaliste Mutuyimana ,Hakizimana Hassan,Nyandwi Saddam,Mutsinzi Ange Jimmy,Faustin Usengimana,Kwizera Pierrot,Manishimwe Djabel,Nova Bayama,Nahimana Shassir,Tidiane Kone,Mugisha Gilbert.

Amagaju FC :Ilunga Fredy, Buregeya Rodrigue,,Dusabe Jean Claude, Bizimana Noel, Yumba Kaite, Ndikumana Tresor , Ndizeye Innocent,,Irakoze Gabriel,,Amani Mugisho Mkeshi,,Hussein Shaban Tchabalala na Manishimwe Jean de Dieu.

Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Sports Olivier Karekezi yatangaje ko impamvu yatsinzwe uyu mukino ari uko atari afite bamwe mu bakinnyi be bakomeye barimo kapiteni wayo Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Muhire Kevin, na Niyonzima Olivier Sefu bari bahawe ikiruhuko nyuma yo kuva mu mikino y’ikipe y’Igihugu , muri aba hiyongeragaho n’abandi nka Mugisha Francois na Rutanga Eric batari kumwe n’Ikipe mu mikino ya gicuti yakiniraga mu majyepfo.

Kwizera Pierrot wari kapiteni kuri uyu mukino ahanganye n'umukinnyi w'Amagaju
Kwizera Pierrot wari kapiteni kuri uyu mukino ahanganye n’umukinnyi w’Amagaju

Karekezi Olivier mu mpamvu zatumye atsindwa avuga ko harimo n’ikibazo cy’umunaniro aho ku wa gatanu bari bakinnye na AS Muhanga , yakomeje avuga ko n’ubwo atsinzwe adacitse intege agifite gahunda yo gutwara igikombe umwaka utaha w’imikino.

Bakame, Manzi Thierry na Irambona Eric bari biyicariye mu bafana
Bakame, Manzi Thierry na Irambona Eric bari biyicariye mu bafana

Yagize ati: "Tugomba gukomeza kubaka ikipe , gusa sinanyuzwe na rutahizamu Alassane Tamboura uri mu igeragezwa, ubu tugiye gusubira ku isoko gushaka rutahizamu wundi ukora ikinyuranyo mu kibuga"

Karekezi Olivier ubwo bari bamwishyuye igitego yahise yisomera ku mazi
Karekezi Olivier ubwo bari bamwishyuye igitego yahise yisomera ku mazi

Ku ruhande rwa Mugenzi we Pablo Nduwimana utoza Amagaju we yavuze ko ikipe imuhaye icyizere mbere ya shampiyona kandi ko afite intego zo kuza mu makipe ane ya mbere muri shampiyona

"Nishimiye uburyo abakinnyi banjye bashya barimo Ndikumana Tresor bakinnye kuko bigaragara ko yakemuye ikibazo cyo hagati, kandi ikigaraga ni uko ikipe yacu iri kduha icyizere cyo kuzitwara nea muri Shampiona" Pablo utoza Amagaju

Ikipe ya Rayon Sports izongera kugaruka mu kibuga taliki 02 Nzeri 2017 ubwo izaba ikina na Villa Sports Club yo muri Uganda ubwo izaba yerekana umwambaro mushya. Kuri uyu mukino Karekezi Olivier yatangaje ko aribwo azahitamo burundu abakinnyi bazajya babanza mu kibuga mu mwaka utaha w’Imikino.

Nyuma y'umukino abafana bahise buzura mu kibuga
Nyuma y’umukino abafana bahise buzura mu kibuga

Rayon Sports yari yabanje gukora umutambagiro wo kwerekana igikombe

Imodoka yari itwaye abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports ubwo yinjiraga mu mujyi wa Huye ahagana ku i Saa munani z’amanywa yari iherekejwe n’abakunzi b’iyi kipe, aho bamwe bari mu modoka zabo, imodoka zisanzwe zitwara abagenzi ndetse na za moto .

Bageze mu mujyi wa Huye mbere yo gukina n’ikipe y’amagaju ibirori byo gutambagiza igikombe cya munani begukanye, banerekana bamwe mu bakinnyi bashya n’umutoza Olivier Karekezi byakomereje mu bice bitandukanye by’uyu mujyi .

Iyi kipe yari ishagawe n’abakunzi bayo uruvunganzoka bari babukereye mu myambaro y’umweru n’ubururu, ibi birori byo kwerekana igikombe no kwerekana abakinnyi bashya byatangiriye rwagati mu mujyi wa Huye , bakomeza berekeza ku isoko ,bamanuka kuri Kaminuza , bafata umuhada wa Tumba na Rango, bageze mu i Rango barakata baragaruka bakomeza berekeza kuri Stade Huye ahagombaga kubera umukino hagati ya Rayon Sports n’ikipe y’Amagaju.

Uko byari byifashe mu mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka