Mu gihe habura umunsi umwe ngo Shampiona y’icyiciro cya mbere irangire, APR Fc irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo gutsindira Marines i Rubavu igitego kimwe cyatsinzwe na Sibomana Patrick.
Mu mukino wasoje iyindi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Amagaju biyoroheye, aho yayitsinze ibitego 6-0.
Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyatsinzwe na Irambona Eric, icya kabiri gitsindwa na Manishimwe Djabel nyuma yo gucenga ba myugariro b’Amagaju, icya gatatu umuhungu wa Beckeni witwa Bizimana Rahamatullah.
Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya kane cyatsinzwe na Manzi Thierry n’umutwe, nyuma ya koruneri yari itewe na Manishimwe Djabel, maze umupira wenda kurangira Davis Kasirye yaje gutsinda igitego cya gatanu, mu gihe Nshuti Dominique Savio yaje gutsinda icya 6 ku mupira yari ahawe na Nsengiyumva Moustapha.
Uko imikino y’umunsi wa 29 yagenze
Bugesera FC 2-1 AS Muhanga
Gicumbi FC 0-3 SC Kiyovu
AS Kigali 0-2 Police FC
Sunrise FC 1-1 Espoir FC
Marines 0-1 APR FC
Rayon Sports 6 Amagaju 0
Musanze FC 0-0 Rwamagana City FC
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
abarayon mugire courage
Rayon ubwo ejo izatsindwa
Aper ijye yirira utwayo hakiri kare naho ibyogusohoka ntigere kure ntacyo bitwaye!
ikipe n’Iyimana igikona kizahora gisohoka ntikirenge akarere
ABO BASORE BA RAYON NIBAKOMEREZAHO