Rayon Sports yahawe igikombe cya Shampiyona imaze gutsinda Azam FC

Nyuma y’umukino wa gicuti wayihuzaga na Azam FC yo muri Tanzania, Rayon Sports yahise ihabwa igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda 2016/2017 yatsindiye.

Rayon Sports yatsinze Azam FC yo muri Tanzania ibitego 4 kuri 2
Rayon Sports yatsinze Azam FC yo muri Tanzania ibitego 4 kuri 2

Icyo gikombe yagihawe nyuma y’uwo mukino warangiye Rayon Sports itsinde Azam FC ibitego 04 kuri 02.

Uwo mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Nyakanga 2017.

Ikipe ya Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 31 w’igice cya mbere ubwo Nshuti Dominique Savio yakataga umupira maze Pierrot Kwizera agatsindisha umutwe.

Igitego cyo kwishyura cya Azam FC cyabometse ku munota wa 41 gitsinzwe na Kheri Abdallah maze igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Igice cya kabiri kigitangira Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 49 cyatsinzwe na Nshuti Dominiqque Savio ku burangare bw’ab’inyuma ba Azam FC.

abafana nabo bishimiye igikombe
abafana nabo bishimiye igikombe

Azam FC yishyuye icyo gitego ku munota wa 54 gitsinzwe na Yahaya Mohammed

Igitego cya gatatu cya Rayon Sports cyabonetse ku munota wa 67 aho cya tsinzwe na Muhire Kevin mu gihe icy’agashinguracumu cyatsinzwe ku munota wa nyuma wa 90 gitsinzwe na Shassir Nahimana bityo Rayon Sports ishyikirizwa igikombe yatwaye n’ibyishimo byinshi.

Abafara n'abakinnyi bari bafite ibyishimo bidasanzwe
Abafara n’abakinnyi bari bafite ibyishimo bidasanzwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka