Rayon Sports yaba iri mu biganiro na Hamiss Cedric?

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burahakana amakuru avuga ko buri mu biganiro n’umukinnyi Hamiss Cedrick wigeze kuyikinira.

Hamiss-Cedric yitwaye neza mu mwaka wa 2013 ubwo Rayon Sports yatwaraga igikombe cya Shampiyona kuko muri uwo mwaka yayitsindiye ibitego 16 mu mikino 14
Hamiss-Cedric yitwaye neza mu mwaka wa 2013 ubwo Rayon Sports yatwaraga igikombe cya Shampiyona kuko muri uwo mwaka yayitsindiye ibitego 16 mu mikino 14

Hamiss Cedrick wari umaze kurangiza amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye na Chibuta FC yo muri Mozambique, hari amakuru atangazwa ko yagaragaye i Kigali, bamwe bakeka ko yaba agarutse muri Rayon Sports.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buhaka ayo makuru; nkuko Gakwaya Olivier, umunyamabanga w’iyo kipe yabitangaje mu kiganiro KT Sports cya KT Radio., cyatambutse kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Ugushyingo 2016.

Agira ati “Ibyo si mbizi ubwo niba ari i Kigali ari muri gahunda ze twe nta gahunda ihari yo kumugarura.”

Abajijwe niba Cedrick we abishatse Rayon Sports itamwemerera, Gakwaya yongeye gushimangira ko kugeza ubu nta gahunda ubuyobozi bufite ahubwo ko byaterwa n’umutoza.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier ngo nta gahunda ihari yo kugarura Hamiss Cerick
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier ngo nta gahunda ihari yo kugarura Hamiss Cerick

Massoudi Djouma, utoza Rayon Sports avuga ko abona Hamiss Cedrick akenewe cyane cyane mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Arican Confederation Cup).

Hamiss Cedric yavuye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2014 bitewe n’ibihano byo kumara amezi atandatu adakina yari yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

FERWAFA yamushinjaga kugira uruhare mu mvururu zakurikiye umukino wa AS Kigali na Rayon Sports, wabaye tariki ya 20 Mata 2014.

Ikipe ya Rayon Sports iramutse imugaruye yaba abaye umunyamahanga wa gatanu, nyuma y’Abarundi bibiri, Nahimana Shassir na Kwizera Pierrot, umunyamali Camara Moussa n’umunyekongo Mugheni Fabrice.

Ibyo byasaba umutoza guhitamo batatu gusa akinisha muri shampiyona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

sedlic nibamugarure twongere dutware ibikombe

jackson yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Nibamusinyishe vuba ahubwo twice ama equipe APR noneho ni ukuba Umugore w’ibihe byose.

Nshimiyimana Jerome yanditse ku itariki ya: 11-11-2016  →  Musubize

Nibamusinyishe ahubwo vuba twice ama equipe APR noneho yaba igowe bya burundu...

Nshimiyimana Jerome yanditse ku itariki ya: 11-11-2016  →  Musubize

Niba agifite ibitego mu maguru bamugarure twe icyo dushaka ni ugutsinda

hjg yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

ikipe nigikundirope, ndayikunda cyane!

Daniel muhawenimana yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

Sedlic Hamiss yaradushimishaga cyane agarutse byaba aribyiza kuko aracyacyenewe!!

Daniel muhawenimana yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka