Rayon Sports vs APR: Umukino washyizwe ku giciro kitari kimenyerewe

Umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uzahuza Rayon Sports na APR i Rubavu washyizwe ku giciro kidasanzwe mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Rubavu hategerejwe umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR Fc, aho zizaba zihatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Coupe).

APR na Rayon Sports zirongera kwisobanura i Rubavu
APR na Rayon Sports zirongera kwisobanura i Rubavu

Kwinjira muri uyu mukino, igiciro gito kizaba ari amafaranga ibihumbi bitatu by’Amanyarwanda, igiciro kidasanzwe kimenyerewe ku bafana, aho ubusanzwe igiciro kinini cyari kimenyerewe kuri Stade zo mu Rwanda ari ibihumbi bibiri ahasigaye hose.

Usibye ahasigaye hose hazishyurwa ibihumbi bitatu, ahatwikiriye bizaba ari ibihumbi bitanu n’aho mu myanya y’icyubahiro bikaba ibihumbi 15Frws.

Uwo mukino uzatangira Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba uzabanzirizwa n’umukino w’abagore uzahuza Scandinavia y’i Rubavu na As Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Reyosiporo Yanjye Izabikora Bibiri Kubusa

Bizimana yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Uyumukino ndabona udasanzwe gusa amahirwe n’uko warangiye kuko igikombe nicyagikundiro birazwi.
Aya mafaranga tuzayatanga kuko ntitwahabura cyane ko tuzaba tuje kwakira igikombe, kiruta ibindi.
Murakoze aho imfurazisezeraniye niho zihurira turi kumwe.

Hakizimana Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

Uyu mukino uzaba ari indya nkurye, gusa twizeye ko Gikundiro yacu izabikora nk’uko bisanzwe.
ubwo nanjye abashinzwe protocole babe banshakira umwanya muri VVIP.
Rendez-vous ni Samedi vers 14h30 nzaba ngeze muri stade

BUTERA Nick yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka