Amafoto:Rayon Sports ntiyorohewe no gukura intsinzi kuri Sunrise

Ku buryo butoroshye ikipe ya Rayons Sports ibashije gukura intsinzi ku ikipe ya Sunrise, aho iyitsinze ibitego bitatu kuri bibiri, mu mukino wabereye ku kibuga cya Sunrise i nyagatare.

Bimenyimana Bon Fils Caleb yishimira igitego yari atsinze
Bimenyimana Bon Fils Caleb yishimira igitego yari atsinze

Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sport irusha Sunrise, aho mu minota ya mbere Ismaila Diarra yagerageje amashoti akomeye ariko umunyezamu wa Sunrise amubana ibamba.

Ku munota wa 16 w’igice cya mbere, nyuma y’akazi kari kamaze gukorwa na Christ Mbondi, yaje guhita anaha umupira Bimenyimana Bonfils Caleb, ahita atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

Ku munota wa 41 w’igice cya mbere Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya kabiri, kivuye ku mupira wari uhinduwe neza na Ismaila Diarra mu rubuga rw’amahina, maze Caleb yongera gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri, ari nacyo cye cya kane muri Shampiona.

Nyuma y’aho igice cya mbere cyarangiye ari bibiri bya Rayon Sports, ikipe ya Sunrise yagarutse mu gice cya kabiri yahinduye umukino, aho abakinnyi barimo Moussa Sova, Niyibizi Vedaste na Kawunga ndetse na Osee bahererekanyaga imipira neza, baje gufasha Sunrise kuyibonera igitego cya mbere cyatsinzwe na Orotomal Alex ku munota wa 47.

Ku munota wa 50, Sunrise FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe Iyabivuze Osee ku ishoti rikomeye yateye, ni nyuma y’umupira yari ahawe na Serumogo Ally, biba bibaye ibitego 2-2.

Umutoza Ivan Minnaert wabonaga ko hagati ari kurushwa, yaje gukuramo Ismaila Diarra wabanje no kwanga kuvamo, yinjizamo Niyonzima Olivier Sefu, maze Rayon Sports iza gutsinda igitego cya gatatu cya Faustin Usengimana cyari kivuye muri Koruneri.

Usengimana Faustin ubwo yasimbukaga agatsinda igitego cy'intsinzi cya Rayon Sports
Usengimana Faustin ubwo yasimbukaga agatsinda igitego cy’intsinzi cya Rayon Sports

Usengimana Faustin yaje kongeramo igitego cya gatatu cya Rayons Sport ku mupira waturutse muri Koruneri, Umukino urangira Rayons Sport itahanye intsinzi y’ibitego 3 kuri 2 bya Sunrise.

Umukino watangiye Rayons Sport iri kurusha Sunrise
Umukino watangiye Rayons Sport iri kurusha Sunrise
Caleb yagoye cyane Ikipe ya Sunrise
Caleb yagoye cyane Ikipe ya Sunrise
Abakinnyi ba Sunrise babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Sunrise babanje mu kibuga
Abakinnyi babanjemo muri Rayon Sports
Abakinnyi babanjemo muri Rayon Sports

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Sunrise FC: Habarurema Gahungu , Serumogo Ally , Niyonshuti Gad , Mushimiyimana Regis , Niyonshuti Modeste , Uwambazimana Leon , Iyabivuze Osee , Mutabazi Hakim, Orotomal Alex , Ally Moussa Sova na Niyibizi Vedaste .

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ , Mutsinzi Ange Jimmy , Usengimana Faustin , Mugabo Gabriel, Nyandwi Saddam , Rutanga Eric , Kwizera Pierrot , Mugisha Francois , Bimenyimana Bonfils Caleb , Mbondi Christ na Ismailla Diarra .

Andi mafoto kuri uyu mukino

Umurongo wari muremure ku bafana amagana binjiraga muri Stade
Umurongo wari muremure ku bafana amagana binjiraga muri Stade
Hari aho byari bikomeye bisaba ko yiyambaza Nyagasani, byari 2-2
Hari aho byari bikomeye bisaba ko yiyambaza Nyagasani, byari 2-2
Usengimana Faustin ubwo yasimbukaga agatsinda igitego cy'intsinzi cya Rayon Sports
Usengimana Faustin ubwo yasimbukaga agatsinda igitego cy’intsinzi cya Rayon Sports
Serumogo Ally wa Sunrise yari ahanganye na Eric Rutanga
Serumogo Ally wa Sunrise yari ahanganye na Eric Rutanga
Nova Bayama winjiye mu kibuga asimbuye Caleb, nawe ntiyari aherutse mu kibuga
Nova Bayama winjiye mu kibuga asimbuye Caleb, nawe ntiyari aherutse mu kibuga
Nyandwi Saddam nawe yagaruriye icyizere abafana
Nyandwi Saddam nawe yagaruriye icyizere abafana
Abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Gikundiro Forever, bari mu bayobora umurindi w'abafana kuri stade
Abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Gikundiro Forever, bari mu bayobora umurindi w’abafana kuri stade
Usengimana Faustin nyuma yo gutsinda igitego, yibutsaga abantu ko akiri wawundi
Usengimana Faustin nyuma yo gutsinda igitego, yibutsaga abantu ko akiri wawundi
Mugisha Gilbert, Muhire Kevin na Niyonzima olivier Sefu bishyushya ngo basimbure, gusa haje kujyamo Sefu gusa
Mugisha Gilbert, Muhire Kevin na Niyonzima olivier Sefu bishyushya ngo basimbure, gusa haje kujyamo Sefu gusa

img102618|center>

Bimenyimana Bonfils Caleb yitwaye neza muri uyu mukino, aho yagerageje uburyo bwinshi bwo kubona igitego
Bimenyimana Bonfils Caleb yitwaye neza muri uyu mukino, aho yagerageje uburyo bwinshi bwo kubona igitego
Serumogo Ally wa Sunrise yari ahanganye na Eric Rutanga
Serumogo Ally wa Sunrise yari ahanganye na Eric Rutanga
Ndayishimiye Eric Bakameasimbuka ngo akuremo ishoti rya Leon Uwambajimana uzwi nka Kawunga
Ndayishimiye Eric Bakameasimbuka ngo akuremo ishoti rya Leon Uwambajimana uzwi nka Kawunga
Abasifuzi b'umukino mbere y'uko utangira
Abasifuzi b’umukino mbere y’uko utangira
Bemeye burira ibiti ngo umupira utabacika
Bemeye burira ibiti ngo umupira utabacika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rayon yacu yabikoze ariko yibuke neza ko amanota 2 atari menshi ishyiremo agatege tuyiri inyuma

Patosi karangwa yanditse ku itariki ya: 27-03-2018  →  Musubize

ooooohhhhhh rayoooooooooo!!!!!!komereza aho tukuri inyuma bay bay gikona komeza wiruke Ku muyaga !!!

ildephonse yanditse ku itariki ya: 26-03-2018  →  Musubize

rayon oyeeeeeeeeee songa mbere turishimye kbsa irubavu turaye neza ,thanks %

pascal yanditse ku itariki ya: 26-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka