Rayon Sports ntiyorohewe n’urugendo rwa Nigeria, abakinnyi bagiye intatane

Abakinnyi 10 gusa ba Rayon Sports ni bo babashije kubona uburyo bagera mu mujyi bazakiniramo, mu gihe abandi bategereje indege amasaha ane

Ikipe ya Rayon Sports ntiyorohewe n’urugendo rwo kuva Lagos berekeza muri Leta ya Rivers aho bazakinira, nyuma y’aho abakinnyi 10 gusa aribo bahise babona uko bagenda

Bakigera Lagos babanje gufata ifunguro (Ifoto:Ruhagoyacu)
Bakigera Lagos babanje gufata ifunguro (Ifoto:Ruhagoyacu)

Amakuru dukesha umunyamakuru wa Radio 10 uri mu gihugu cya Nigeira, aravuga ko abantu 20 bari muri delegation ya Rayon Sports kugeza bamaze amasaha 4 bategereje indege ibajyana muri Leta ya Rivers aho bazakinira kuri iki cyumweru, mu gihe abakinnyi 10 aribo gusa babonye indege iberekeza muri uwo mujyi uzaberamo umukino.

Rayon Sports hamwe n'abandi bagenzi bamaze amasaha ane bategereje indege ibavana Lagos
Rayon Sports hamwe n’abandi bagenzi bamaze amasaha ane bategereje indege ibavana Lagos

Byari biteganyijwe ko abantu 30 barimo abakinnyi, abayobozi n’abanyamakuru bajyanye na Rayon Sports bagera Lagos bagahita bakomeza, gusa ntibyaje kubakundira kuko habaye ikibazo cy’indege cyatumye bose badakomeza, ikibazo cyatewe na Kompanyi y’indege yagombaga kubavana Lagos.

N’ubwo byabanje kugorana ikipe ya Rayon Sports yabanje kugorwa ubwo yageraga Lagos muri Nigeria, ubu ikipe yamaze gusesekara mu mujyi izakiniramo, ndetse ikaba ifite icyizere cyo kuzahesha ishema u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Nyagasani tugushimiye ko watugereje amahoro Equipe dukunda muri Nigeria,Abanyarwanda twese turayifurinza insizi no guhesha ishema igihugu cyacu mu ruhando mpuzamahanga,Rayon sport yacu turagukunda amahirwe masa!

Vincent Nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Twizere ko iyo kompanyi yakerereje abakinnyi 20 ba Rayons Sport bahagariye u Rwanda izabashumbusha, ikabaha indishyi y’akababaro nk’uko bikwiye, kuko byaba binyuranyije n’amtegeko.

Ndibaza niba aba bakinnyi bazabona umwanya uhagije wo kuruhuka mbere yo gukina?

Ibyo alibyo byose, courage Rayons, make Rwanda proud of his sons. We love you!

Alexis kagoyire yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Mana weee!!idufashe bagereyo amaaahoro

j p yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Rayon naraye nkuroteye neza ubatsinda 2-0 tukuri inyuma kdi courage iyo nsinzi uyizane

serindwi laurent yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka