Rayon Sports ntiyorohewe n’urugendo rwa Nigeria, abakinnyi bagiye intatane

Abakinnyi 10 gusa ba Rayon Sports ni bo babashije kubona uburyo bagera mu mujyi bazakiniramo, mu gihe abandi bategereje indege amasaha ane

Ikipe ya Rayon Sports ntiyorohewe n’urugendo rwo kuva Lagos berekeza muri Leta ya Rivers aho bazakinira, nyuma y’aho abakinnyi 10 gusa aribo bahise babona uko bagenda

Bakigera Lagos babanje gufata ifunguro (Ifoto:Ruhagoyacu)
Bakigera Lagos babanje gufata ifunguro (Ifoto:Ruhagoyacu)

Amakuru dukesha umunyamakuru wa Radio 10 uri mu gihugu cya Nigeira, aravuga ko abantu 20 bari muri delegation ya Rayon Sports kugeza bamaze amasaha 4 bategereje indege ibajyana muri Leta ya Rivers aho bazakinira kuri iki cyumweru, mu gihe abakinnyi 10 aribo gusa babonye indege iberekeza muri uwo mujyi uzaberamo umukino.

Rayon Sports hamwe n'abandi bagenzi bamaze amasaha ane bategereje indege ibavana Lagos
Rayon Sports hamwe n’abandi bagenzi bamaze amasaha ane bategereje indege ibavana Lagos

Byari biteganyijwe ko abantu 30 barimo abakinnyi, abayobozi n’abanyamakuru bajyanye na Rayon Sports bagera Lagos bagahita bakomeza, gusa ntibyaje kubakundira kuko habaye ikibazo cy’indege cyatumye bose badakomeza, ikibazo cyatewe na Kompanyi y’indege yagombaga kubavana Lagos.

N’ubwo byabanje kugorana ikipe ya Rayon Sports yabanje kugorwa ubwo yageraga Lagos muri Nigeria, ubu ikipe yamaze gusesekara mu mujyi izakiniramo, ndetse ikaba ifite icyizere cyo kuzahesha ishema u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

rayosports yacu nticike inege turayishyigikiye murugamba rwo gusezerera rivers united muri caf cup

gashema jean yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

Rayon yacu dukunda icyo tubasabira nugutsinda mukabera buri ikipe yose iri murwanda intaga rugero kuko nubundi iyo mutabanje gutera intambwe ntawundi watinyuka
ibibazo murugendo ntibibateshe concentration Muratsinda turabizeye ahasigaye tuze kubakira Kanombe ni ngoma Gikundiro nziza.

desire yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

nimukomere basore natwe twasigayemudwanda turigu senga umwami yesu azabayazutse muzatsinda .abafana namwe ba per.benyeko amatiku yanyu nimuyareke ubu rayon ihagarariye urwanda. mumenyeko imyambaroyabo ifitanye isano nomwijuru urebehejuru.murakoze paska nziza

uwimpuhwe yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

umubyeyi mubi araga umwana we urubanza rwamunaniye mwananiwe kuhagera none NGO mutegerej river united i Kigali hhh hhh ooh rayon komeza ubababaze

sam yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Gikundiro izabikora, Rayon sport 1-0River United

bizimana fiston yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

turashimira abadufashije mu gushyigikira ikipe yacu rayonsport oyee

janvier yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

mana dufashe rayon ikure amanota hariya hantu twabibonye ko rayon iyo igiye nabi idatsinda rwose nahimana

ngirimana yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Kbsa njye ndumufana wa APR Ariko nkumunyarwanda ukunda igihugu na sport nyarwanda byanshimisha aba Rayon batuzaniye intsinze twese tubabe inyuma tutitwaje ikipe dufana

Rwigema patrick yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Ndunva amafaranga muyashakusha kugufu aho mwifuza ko company yabaha amafaranga

elias yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

hahahaha,mubonye urwitwazo ,ubwo muzaza musobanura ngo mwatsinzwe kubera urugendo mwagize.ndabazi ubwo batangiye amagambo,nimuhame hamwe abo basore babakosore,nizereko mwitwaje imifuka bazabapfunyikiramo.Rivers turayiteguye hano ikigali aho izatwereka amacenga namashote byiza dusanzwe tuyiziho.

kabeza yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

wajya ukunda igihugu cyawe rayon ihagarariye igihugu kuko hazamuwe ibendera ryacu. mujye mureka amatiku

alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

rayon yacu nikomere, ndabizineza ko izatsinda abanyanigeria

eduard yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Oh!!! Rayonsport Mukomeze Kwihangana Kandi Twizeye Yuko Nkabanyarwanda Muri Buduheshe Ishema Aho Mumujyi Wa Rivers United

Paster Jean Paul yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka