Rayon Sports ngo ntigikinnye umukino ufungura Shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gufata icyemezo cy’uko itagikinnye umukino ufungura shampiyona yagombaga gukina na Police FC kuwa tariki ya 14 Ukwakira 2016.

Nova Bayama (uwa kabiri uvuye iburyo) amaze iminsi akinira Rayon Sports nawe yimwe ibyangombwa
Nova Bayama (uwa kabiri uvuye iburyo) amaze iminsi akinira Rayon Sports nawe yimwe ibyangombwa

Impamvu ngo ni uko abakinnyi nka Nova Bayama,Yves Rwigema, Imanishimwe Emmanuel na Rwatubyaye Abdoul batahawe ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports uyu mwaka kandi yo izi ko ari abakinnyi bayo bagiranye amasezserano.

Gakwaya Olivier, umunyamabanga wa Rayon Sports avuga ko uyu mwanzuro bawufashe nyuma y’uko aba bakinnyi, ukuyemo Imanishimwe Emmanuel, bari bamaranye iminsi n’iyi kipe mu myitozo.

Akomeza avuga ko batunguwe no kubona bimwe ibyangombwa kandi nta mpamvu zatanzwe zumvikana.

Agira ati “Ubundi twebwe ntitwahagaritse kuzakina Shampiyona y’uyu mwaka nk’uko bamwe numvise batangiye kubivuga.

Ahubwo twebwe twanditse tumenyesha FERWAFA ko bitewe n’abakinnyi tumaranye iminsi twitegurana Shampiyona batabonye ibyangombwa tutabona uko duhura na Police.

Ahubwo twabasabye ko batwemerera tukaba dushaka ubundi buryo twakwitegura indi mikino iri imbere kuko n’ibisobanuro batanga bitumvikana.”

Nova Bayama (uwa kabiri uvuye iburyo) amaze iminsi akinira Rayon Sports nawe yimwe ibyangombwa
Nova Bayama (uwa kabiri uvuye iburyo) amaze iminsi akinira Rayon Sports nawe yimwe ibyangombwa

FERWAFA nayo yemeza ko yamaze kwakira ibaruwa yandikiwe na Rayon Sports ariko ngo igisubizo bazayisubiza bazakimenyesha tariki ya 13 Ukwakira 2016; nk’uko umunyamabanga wa FERWAFA Uwamahoro, abitangaza.

Agira ati “Twamaze kubona ibaruwa ya Rayon ivuga ko itagikinnye umukino wayo na Police ariko nta gisubizo turabaha ariko ku wa kane ikigoroba tuzaba twabasubije”

Akomeza ahamya ko iyo baruwa itahindura gahunda ya Shampiyona.

Agira ati “Ntiturabimenya ariko muzabimenyeshwa vuba uretse ko ntabona n’impamvu Rayon yahindura gahundatwihaye”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ikibazo cya Imanishimwe Emmanuel cyo basobanuriwe ko kigwa tariki ya 13 Ukwakira 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

nibabahe ibyangombwa byabomazebajyegukina

osier yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

nangendumvantampamvu yo gukina kuko bamazekubicira imyitozo

osier yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

degoli azasiga rayon

eric yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

FERWAFA NIYISUBIREHO KUMIKORERE

ZENOBE yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka