Rayon Sports ngo ntigikinnye umukino ufungura Shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gufata icyemezo cy’uko itagikinnye umukino ufungura shampiyona yagombaga gukina na Police FC kuwa tariki ya 14 Ukwakira 2016.

Nova Bayama (uwa kabiri uvuye iburyo) amaze iminsi akinira Rayon Sports nawe yimwe ibyangombwa
Nova Bayama (uwa kabiri uvuye iburyo) amaze iminsi akinira Rayon Sports nawe yimwe ibyangombwa

Impamvu ngo ni uko abakinnyi nka Nova Bayama,Yves Rwigema, Imanishimwe Emmanuel na Rwatubyaye Abdoul batahawe ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports uyu mwaka kandi yo izi ko ari abakinnyi bayo bagiranye amasezserano.

Gakwaya Olivier, umunyamabanga wa Rayon Sports avuga ko uyu mwanzuro bawufashe nyuma y’uko aba bakinnyi, ukuyemo Imanishimwe Emmanuel, bari bamaranye iminsi n’iyi kipe mu myitozo.

Akomeza avuga ko batunguwe no kubona bimwe ibyangombwa kandi nta mpamvu zatanzwe zumvikana.

Agira ati “Ubundi twebwe ntitwahagaritse kuzakina Shampiyona y’uyu mwaka nk’uko bamwe numvise batangiye kubivuga.

Ahubwo twebwe twanditse tumenyesha FERWAFA ko bitewe n’abakinnyi tumaranye iminsi twitegurana Shampiyona batabonye ibyangombwa tutabona uko duhura na Police.

Ahubwo twabasabye ko batwemerera tukaba dushaka ubundi buryo twakwitegura indi mikino iri imbere kuko n’ibisobanuro batanga bitumvikana.”

Nova Bayama (uwa kabiri uvuye iburyo) amaze iminsi akinira Rayon Sports nawe yimwe ibyangombwa
Nova Bayama (uwa kabiri uvuye iburyo) amaze iminsi akinira Rayon Sports nawe yimwe ibyangombwa

FERWAFA nayo yemeza ko yamaze kwakira ibaruwa yandikiwe na Rayon Sports ariko ngo igisubizo bazayisubiza bazakimenyesha tariki ya 13 Ukwakira 2016; nk’uko umunyamabanga wa FERWAFA Uwamahoro, abitangaza.

Agira ati “Twamaze kubona ibaruwa ya Rayon ivuga ko itagikinnye umukino wayo na Police ariko nta gisubizo turabaha ariko ku wa kane ikigoroba tuzaba twabasubije”

Akomeza ahamya ko iyo baruwa itahindura gahunda ya Shampiyona.

Agira ati “Ntiturabimenya ariko muzabimenyeshwa vuba uretse ko ntabona n’impamvu Rayon yahindura gahundatwihaye”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ikibazo cya Imanishimwe Emmanuel cyo basobanuriwe ko kigwa tariki ya 13 Ukwakira 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

RAYONSPORT OYEEEE!!!! NHMUREKE IKIPE Y,IMANA MWIYIBANGAMIRA KUKO NIKIPE YASHYIZWEHO N,IMANA KDI IKABA NIKIPE YABAFANA KUBERA IYOMPAMVU NIMUYEREKE. YARI HABINEZA ALLIANCE

HABINEZA ALLIANCE yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Rayon Sport Nimuyireke Ubwo Itangiye Kwiteza Inyatsi,ibaye Nkumwana Uhimisha Nyina Twisiga Ibyondo.Gusa Uwabagiriye Inama Yokureka Gukina Yarababeshye

Jado yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

rayon oyeeeeee

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

nibabahe ibyangombwa bakine

gikundiro yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Rayon yikwigira ityo. Imodoka imwe ntibuza izindi kugenda.

Philos yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Ndashimira Ubuyozi Bwa Reyons Kuko Nakunu Wakinisha Ikipe 2 Kandi Warusanzwe Witeguye Bafana Bacu Muhumure Tuzagitwara Niniyonziza Ethiene Kayonza Thanks!!

ethiene yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Ndashimira Ubuyozi Bwa Reyons Kuko Nakunu Wakinisha Ikipe 2 Kandi Warusanzwe Witeguye Bafana Bacu Muhumure Tuzagitwara Niniyonziza Ethiene Kayonza Thanks!!

ethiene yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

nibaturekeducyi

rishari yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Aba Rayons muri aba jinga, ubuse aba bakinnyi mwita abanyu nubwo atari nabyo babaye bagize n’ikibazo cyatuma batahaba shampionat yahagarara ngo nuko ari aba Rayons muzareke gukina mukubitwe mpaga ngo murahimana mwirirwa mwirizariza nk’abana b’ibitambambuga

bigabo yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

nasabaga umunyamabanga wa rayon sport kwihagararaho nkumuntu w’umugabo ibyifuzo bya rayon sport bikubahirizwa,kuko nta rayon sport,bivugako nta championa yaba ikibaye mu rwanda,kuko tuzi uko andi makipe ahagaze mu rwanda,nta bafana yigirira,abikomereho turamushyigikiye.bariya bakinnyi bafite ibyangombwa byuzuye nibabareke bakine,baduhe na manishimwe wacu.murakoze

karisa yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

FERWAFA nifate amakipe kimwe .

pontien yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Rayon igira abayirwanya benshi kdi bakomeye muri FERWAFA.

pontien yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka