Rayon Sports mu mazi abira nyuma yo gufatirwa ibihano bikomeye na CAF

Ikipe ya Rayon Sports yafatiwe ibihano na CAF birimo ihazabu y’amafaranga n’ibihano byo gusiba imikino Nyafurika iri imbere ku bakinnyi bayo batatu ari bo Yannick Mukunzi ,Christ Mbondi n’Umuzamu Ndayisenga Quassim nyuma y’imirwano yakurikiye umukino wayihuje na USM ALGER.

Ikipe ya Rayons Sport yafatiwe ibihano bikarishye
Ikipe ya Rayons Sport yafatiwe ibihano bikarishye

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika CAF rishingiye ku mategeko ngenga myitwarire (Code Disciplinaire) nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 10,11,43,1,46,83 n’iya 123 mu mategeko agenga imyitwarire rifatiye ibihano bikomeye ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imvururu zakurikiye umukino wa USM ALGER.

Mu itangazo CAF yashyize ahagaragara kuri uyu wa kane nyuma y’iterana ry’akanama gashinzwe imyitwarire i Cairo mu gihugu cya Misiri riragira riti.

Rayon Sports ihanishijwe gutanga ihazabu y’ibihumbi 10 by’Amadolari y’Abanyamerika nyuma y’imyitwarire idahwitse y’umukinnyi wayo Yannick Mukunzi usanzwe yambara numero 6.

Rayon Sports itegetswe gutanga ihazabu y’Ibihumbi 5 by’Amadolari y’Amerika ku myitwarire y’umukinnyi Christ Mbondi , ikanongera gutanga andi ibihumbi 5 by’Amadolari y’Amerika ku myitwarire idahwitse yagaragajwe n’umuzamu Ndayisenga Quassim.

Christ Mbondi, Yannick Mukunzi na Ndayisenga Quassim
Christ Mbondi, Yannick Mukunzi na Ndayisenga Quassim

Amafaranga y’Amande Rayon Sports igomba gutanga ku makosa yakozwe n’abakinnyi bayo yose hamwe ni ibihumbi 20 by’Amadolari y’Amerika.

Uretse ayo mande Rayon Sports igomba gutanga , abo bakinnyi bayo 3 nabo bafatiwe ibihano ku giti cyabo bishobora gutuma batongera no kugaragara mu kibuga ku mikino Nyafurika iyo kipe isigaje.

Yannick Mukunzi yahanishijwe gusiba imikino itatu irimo umukino wa Gormahia, n’uwa Young Africans ndetse n’umukino ubanza wa ¼ mu gihe iyo kipe yakomeza.

Abandi bakinnyi nka rutahizamu Christ Mbondi n’umuzamu Ndayisenga Quassim bo bahanishijwe gusiba imikino 2 irimo uwo bagombaga guhuriramo na Gormahia yo muri Kenya na Young Africans yo muri Tanzania.

USM Alger yo ntiyahanwe
USM Alger yo ntiyahanwe

Rayon Sports yamenyeshejwe ko igomba kwishyura amande yaciwe mu gihe kitarenze iminsi 60 ibimenyeshejwe n’aho abakinnyi bo ibihano bizatangira kuri iriya mikino yavuzwe hejuru.

Iryo tangazo ntirigaragaramo ibihano byafatiwe ikipe ya USM Alger nayo yagaragaye mu mvururu zakurikiye umukino wahuje impande zombi kuri Stade Mustapha Tchaker i Blida mu kwezi gushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka