Rayon Sports itsinzwe umukino ubanza na Rivers United

Mu mukino ubanza wa CAF Confederation cup wabereye muri Nigeria, Rayon Sports ihatsindiwe ibitego 2-0

Abakinnyi babanjemo

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Savio Nshuti, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier Sefu, Nova Bayama, Mugheni Fabrice, Moussa Camara, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel

Rivers United FC: Sunday Rotimi, Ifeanyi Nweke, Zoumana Doumbia, Atuloma Emeka, Ayobami Asekunowo, Festus Austine, Bolaji Sakin, Kuemian Guy, Emeka Ogbugh, Esosa Igbinoba na Weli Christian.

Abakinnyi basuhuzanya mbere y'umukino
Abakinnyi basuhuzanya mbere y’umukino

Ni umukino watangiye ku i Saa kumi n’imwe ku isaha yo mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports ntiyahirwa n’umukino ubanza, aho yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 28 w’umukino na Emeka Atuloma.

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza mu Rwanda
Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza mu Rwanda

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari igitego 1-0, gusa igice cya kabiri kigitangira ikipe ya Rayon Sports yaje guhita itsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 48, umukino uza no kurangira gutyo.

Emeka Atuloma wafunguye amazamu ku munota wa 29 w'igice cya mbere
Emeka Atuloma wafunguye amazamu ku munota wa 29 w’igice cya mbere
Guhagarara nabi kwa ba myugariro ngo biri mu byatumye Rayon Sports itsindwa ibitego bibiri
Guhagarara nabi kwa ba myugariro ngo biri mu byatumye Rayon Sports itsindwa ibitego bibiri

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzabera kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu taliki 22 Mata 2017, ikipe izabasha gukomeza ikazahita ibona itike yo kwerekeza mu matsinda.

Amafoto: Super Sport

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Iriya kipe turayikuramo kuri 3/0

KUBWIMANA Innocent yanditse ku itariki ya: 21-04-2017  →  Musubize

Turababaye ariko rayon nikaze imyitozo tuzatsinda

cele i nyamagabe yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

turababaye cyane kuko ibitego 2 nibicye,gusa turashaka intsinzi yigitego 1 gusa

Kwizera pierre yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

turababaye cyane kuba Rayon bayitsinze 2 gusa,twizereko Rivers izaza byibuze igashyiramo 1.bityo twibyinire ont ainsi

Mahoro john yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

IKIGARI TURABIKORA ABARE N.UK IHANGANA

PIERRE yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

turababaye kbs kuba gasenyi bayitsinze ibitego bikeya

gasenyi yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Rayon sport iratsinzwe arko ntirirarenga nticike intege Kigali lzatsinda

Tuyisenge Bernard yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka