Rayon Sports itsinze Sunrise ikomeza gusatira igikombe

Ikipe ya Rayon Sports yanikiye andi makipe nyuma yo gutsinda Sunrise mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Abakinnyi babanjemo:

Rayon Sports: Mutuyimana Evariste, Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange,Manzi Thierry, Muhire Kevin, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Nshuti Savio Dominique, Manishimwe Djabel, Moussa Camara na Nahimana Shassir

Abasimbura : Ndayishimiye Eric Bakame, Munezero Fiston, Irambona Eric, Rwigema Yves, Nova Bayama, Nsengiyumva Moustapha, Lomami Franck

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza mu Rwanda
Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza mu Rwanda

Sunrise: Habarurema Gahungu, Manzi Sincere, Mushimiyimana Regis,Uwambazimana Leon, Niyibizi Vedaste, Omoviale Babuwa Samson, Orotomal Alex, Ngiradjoe Fred Etienne, Sinamenye Cyprien

Sunrise yabanje mu kibuga
Sunrise yabanje mu kibuga

Wari umukino w’ikirarane wa SHampiona aya makipe Atari yarakinnye, aho waje gukinirwa kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Abafana ba Rayon Sports mu byishimo
Abafana ba Rayon Sports mu byishimo

Ikipe ya Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 17, ku gitego cyatsinzwe na Moussa Camara kuri Koruneri yari itewe na Kwizera Pierrot, Rayon Sports iza gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 37 w’umukino kuri Coup-Franc yatewe na Kwizera Pierrot, umunyezamu ashiduka inshundura zinyeganyega.

Abakinnyi barwanira umupira, birangira Camara akibatsinze
Abakinnyi barwanira umupira, birangira Camara akibatsinze
Camara atsinda igitego cya mbere aryamye
Camara atsinda igitego cya mbere aryamye
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere cya Moussa Camara
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere cya Moussa Camara

Mbere y’uko igice Cya mbere kirangira, ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 45 w’umukino, ku mupira watanzwe na Nahimana Shassir, maze Moussa Camara aragenda aroba umunyezamu wari ukimara kujyamo asimbuye.

Ikipe ya Sunrise yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota wa 76, kuri Penaliti yatewe na Orotomal Alex nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Munezero Fiston mu rubuga rw’amahina.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiona n’amanota 52, ikarusha ikipe ya APR Fc iyikurikiye amanota 11, ikanarusha Police Fc ya gatatu amanota 12

Andi mafoto kuri uyu mukino ...

Muhire Kevin uhagaze neza muri iyi minsi ashaka aho anyuza umupira
Muhire Kevin uhagaze neza muri iyi minsi ashaka aho anyuza umupira
Antoine Hey, umutoza mushya w'Amavubi areba umukino we wa gatatu kuva yagera mu Rwanda
Antoine Hey, umutoza mushya w’Amavubi areba umukino we wa gatatu kuva yagera mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Wowe wiyise Bintunimana Made in Rwanda muri football duhe igisobanuro cyayo?Made in Rwanda nugukinisha abanyarwanda?Ese ko Muririmba abanyarwanda kdi mugashaka kubohereza hanze mwabigumaniye niba nta munyamahanga mushaka muri championant yacu?mufunguke mu mutwe mumenye football professionel iyo ariyo

Vava yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

uyu mufana wa apeur ari kuvuga amahomva.narebe ibye ibya rayon abireke.ntategeko rya made in rwanda.

charzy yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

ohhh rayon komeza ubatsinde

samuel yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

oooh rayon, umunyarwanda yaravuze ngo umubyeyi mubi araga umwana urubanza rwamunaniye APR yari yaduteze izo mpinja zi nyagatare oooh rayon

samuel yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Ariko njye nta kintu biba bimbwiye kabisa.Nawe se nta gitego mujya mutsindirwa na made in Rwanda.Ubuse iyi kipe yubakiye ku bashingantahe n’abanyemali imariye iki football y’u Rwanda? imariye iki amavubi se? Ari mwe ari APR mwese ntawe mfana ariko icyo nzi ni uko APR ibishatse ikagarura abanyamahanga ntaho mwakongera gupfunira. N’abo bose mwiratana yabatoragura mu munota umwe.Gusa nyine byerekana ko abanyarwanda nta mupira wacu.Tujye twigira mu bindi.

Bintunimana yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

NIKO BINTU N’IMA,KO NTANIMWE UFANA UBWO URUMVA KOKO UVUZI? NDI NKAWE NACECEKA KUKO BIGARARAGARA KO NTACYO WISHE NTANICYO UKUJIJE.

AKAGA yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Ninde wakubwiye c ko twe dushinzwe kuzamura wu Rwanda????
icyo ufana turakizi kandi agahinda ukihanganire

Rayon yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Rayon Uradushimishacyane Pe Ko Iyorwaye Nkumva Muribukine Ndakira Mukomerezaho

straton yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Congratulations to All Rayon Sport bodies including :players ,Coatch Masudi,staff members and all fans!twishime kuko uno mwaka ni Uwacu,komeza ujye imbere tukuri inyuma,Gikundiro yacu turagukunda!!

Vincent Nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Ooohhh rayons sinzi icyo twakora ngo ubone k tugukuna numutima wacu wose...nzakugwa inyuma mubyiza nibibi..viva rayonsssss yacuuuu sorry 4 haters

yzzo yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

rayon isigaye ari umuti w’umutima.sorry to the haters because it times ended last season.God be in our side.rayon sport forever.

Shiny Given yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

kbs ngikundiro ihangaze neza so none ibirane nutubistinda ntituza jya finales cyagwa tuzahita dufata ingikombe ndabakunda cyane nkunda ibinganiro byanyu ndasuhuza lave ndizeye na bone buranga na jent

jd nabyonzi yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Gikundiro ni wowe byishimo byacu abakwemera

habimana gloire yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Oh Rayon! ndabona igikombe ugikozeho imitwe y’intoki. Turagushyigikiye.

vghhh yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka