Rayon Sports itsinze Amagaju ikomeza kuyobora urutonde

Rayon Sports itsindiye Amagaju iwayo, ihita yuzuza imikino 7 idatsindwa ndetse itaranatsindwa igitego muri iyi Shampiona

Ni umukino watangiye ukererewe iminota 15, aho ikipe ya Rayon Sports yabanje kugira ikibazo cy’imyenda byavugwaga ko isa n’iy’Amagaju, gusa biza kwemezwa ko harimo itandukaniro, umukino ubona gutangira.

Mbere y’uko umukino utangira, habanje gufatwa umunota wo kwibuka abakinnyi b’ikipe ya Chapecoense yo muri Brazil bazize impanuka y’indege, nk’uko byasabwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira cyane ikipe y’Amagaju, ku munota wa 20 w’igice cya mbere ku mupira yari ahawe na Kwizera Pierrot, Nsengiyumva Moustapha udakunze kubona amahirwe yo gukina aza gutsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Nsengiyumva Moustapha amaze gutsinda icya mbere
Nsengiyumva Moustapha amaze gutsinda icya mbere

Ku munota wa 43 w’umukino, Nsengiyumva Moustapha yaje gucenga myugariro w’Amagaju, ahereza umupira Nahimana Shassir wahise yohereza ishoti rikomeye, maze umukinnyi w’Amagaju awukoraho ukomereza mu izamu, umukino wose urangira ari ibitego 2-0

Nahimana Shassir nyuma y'igitego cya kabiri
Nahimana Shassir nyuma y’igitego cya kabiri

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Amagaju: Shyaka Regis, Ndayishimiye Dieudonne, Nsengiyumva Djafari 14, Bizimana Noel, Hakizimana Hussein , Yumba Kayite, Irakoze Gabriel, Shaban Hussein Tchabalala, Sibomana Arafati,Ndizeye Innocent,Aman Mugisho Mukeshe

Amagaju yabanje mu kibuga
Amagaju yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Eric Irambona , Mugisha Francois Master, Munezero Fiston, Nzayisenga Jean d’Amour Mayor, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Nahimana Shassir, Nsengiyumva Moustapha, Moussa Camara

Andi mafoto kuri uyu mukino

Abasimbura ba Rayon Sports bibuka abakinnyi ba Chapecoense
Abasimbura ba Rayon Sports bibuka abakinnyi ba Chapecoense
Babanje gufata umunota wo kwibuka
Babanje gufata umunota wo kwibuka
Mbere y'umukino ..
Mbere y’umukino ..
Shabban Hussein w'Amagaju na Nahimana Shassir bakinanaga muri Vital'o
Shabban Hussein w’Amagaju na Nahimana Shassir bakinanaga muri Vital’o
Munezero Fiston, Nahimana Shassir na Shaban Hussein Tchabalala babanje kwibukiranya umupira w'i Burundi, bose barahakinnye
Munezero Fiston, Nahimana Shassir na Shaban Hussein Tchabalala babanje kwibukiranya umupira w’i Burundi, bose barahakinnye
Aha Rayon Sports yari imaze gufata umwanzuro wo gukinana imyenda ihindurije
Aha Rayon Sports yari imaze gufata umwanzuro wo gukinana imyenda ihindurije
ushinzwe imyenda n'ibindi bikoresho uzwi ku izina rya Kanyamayayi areba imyenda ...
ushinzwe imyenda n’ibindi bikoresho uzwi ku izina rya Kanyamayayi areba imyenda ...
Abasifuzi nabo babanza kwishyushya
Abasifuzi nabo babanza kwishyushya
Nsengiyumva Moustapha yishyushya
Nsengiyumva Moustapha yishyushya

Uko imikino y’umunsi wa 7 yagenze

Ku wa Gatanu taliki ya 2 Ukuboza 2016

APR Fc 2-1 Etincelles Fc

Ku wa Gatandatu taliki ya 3 Ukuboza 2016

Police Fc 1-1 Kirehe Fc
Espoir Fc 2-0 Musanze Fc
Gicumbi Fc 0-1 Marines Fc
Mukura VS vs AS Kigali (Wimuriwe taliki 27/12/2016)

Ku cyumweru taliki ya 4 Ukuboza 2016

Sunrise Fc 1-1 Bugesera Fc
SC Kiyovu 1-0 Pepinieres Fc
Amagaju Fc 0-2 Rayon Sports

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Rayon Sport Oyeee! Naho Amagaju se!!!??? Yewe!

L’enfant de Nyamagabe yanditse ku itariki ya: 4-12-2016  →  Musubize

Keep it up rayon yacu komerezaho ubururu always............

Kane Jackson yanditse ku itariki ya: 4-12-2016  →  Musubize

abarayooooon

leonie yanditse ku itariki ya: 4-12-2016  →  Musubize

murabambere kbsa naho rayon ntibaho amashr e 3 3 3 2hkijyoo

leonie yanditse ku itariki ya: 4-12-2016  →  Musubize

murabambere kbsa naho rayon ntibaho amashr e 3 3 3 2hkijyoo

leonie yanditse ku itariki ya: 4-12-2016  →  Musubize

Rayon Ni Non Stop Mugutsinda

Olivier yanditse ku itariki ya: 4-12-2016  →  Musubize

Iyinkuru ndayishimiye kbs.

David yanditse ku itariki ya: 4-12-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka