Rayon Sports itsindiye APR na As Kigali kuri tombola itwara igikombe

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Agaciro Championship, nyuma yo gutsinda APR fc igitego 1-0, maze hiyambazwa tombola Rayon Sports ihite yegukana igikombe

Rayon Sports
Rayon Sports

Muri iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe ane yari yabaye aya mbere muri Shampiona ishize, amakipe atatu ari yo Rayon Sports, APR Fc na As Kigali, zasoje irushanwa zose zinganya amanota 6, hiyambazwa udupapuro dutatu, maze Rayon Sports iteruramo akanditseho ko yatwaye igikombe.

Igice cya mbere cyatangiranye ingufu ku mpande zombi ariko Rayon Sports itanga APR kwinjira mu mukino irawuyobora dore ko yaje no kubona igitego cyari gitsinzwe an Bimenyimana Kaleb ariko umusifuzi akacyanga bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri nabwo ikipe ya Rayon Sorts yakomje gusatira cyane kurusha APR dore ko ku munota wa 52 Bimenyimana yongeye kubona uburyo bwo gutsinda asigaranye n’umunyezamu maze umunyezamu Mvuyekure akawumukura ku kirenge.

Ku munota wa 63 umukinnyi wa APR Muhadriji Hakizimana yaje kubona ikarita itukura APR isigara ikinisha abakinnyi 10 biza gutuma Rayon ikina yisanzuye iza no kubona igitego cy’intsinzi aho rutanga Eric yateye Coup Franc ayinjiza neza bitum Rayon yegukana itsinzi.

Nyuma y’umukino hitabajwe igiceri kuko amategeko y’iri rushanwa avuga lko igihe amakipe anganyije amanota bareba imikino yabahuje,hakaba hagaragaaye amakipe atatu anganya amanota basanga buri yoese yagiye itsinda indi bitabaje igiceri Rayon iba iya mbere,APR iya kabiri naho As Kigali iza ku mwanya wa gatatu.
Abakinnyi babanjemo ba Rayon Sports

Ndayishimiye Eric Bakame,Nyandwi Saddam,Rutanga Eric,Manzi Thierry,Usengimana Faustin,Mukunzi Yannick,Niyonzima Olivier Sefu,Muhire Kevin,Manishimwe Djabel,Tidiane Kone na Bimenyimana Bonfils.

Ababanjemo muri APR

Mvuyekure Emery,Rukundo Denis,Imanishimwe Emmanuel,Rugwiro Herve,Nsabimana Aimable,Twizerimana Martin,Bizimana Djihad,Nshimiyimana Amran,Hakizimana Muhadjiri na Issa Bigirimana

Amwe mu mafoto ku mukino wa Rayon Sports na APR Fc

Byari ibyishimo kuri Yannick wabaye umukinnyi w'irushanwa
Byari ibyishimo kuri Yannick wabaye umukinnyi w’irushanwa
Mukunzi Yannick yahuye bwa mbere n'ikipe ya APR yavuyemo
Mukunzi Yannick yahuye bwa mbere n’ikipe ya APR yavuyemo
Mu mukino wabanje As Kigali yatsinze Police ibitego 2-1
Mu mukino wabanje As Kigali yatsinze Police ibitego 2-1

Mu mukino wari wabanje wahuje As Kigali na Police warangiye As Kigali itsinze Police ibitego 2-1 aho As Kigali byatumye As Kigali irangiza iri rushanwa ije ku mwanya wa 3 n’amanota 6 naho Police yatsinzwe imikino itatu yose ikaba yashoje irushanwa ari iya nyuma nta nota na rimwe.

Ababanjemo ba As Kigali:

Bate Shamiru,Iradukunda Eric,Mutijima Janvier,Kayumba Soter,Bishira Latif,Niyonzima Ally,Ntwari Evode,Nsabimana Eric,Karanda Frank,Benedata Janvier Ngama Emmanuel

Ababanjemo ba Police:

Bwanakweli Emmanuel,Mpozembizi Mohammed,Ndayishimiye Celestin,Munezero Filston,Ngendahimana Eric,Nizeyimana Mirafa,Muhinda Brian,Iradukunda Bertrand,Songa Isae,Biranahire Christophe Abeddy,Nzabanita David
Rayon Sports Yatwaye igikombe n’amafaranga miliyoni 3 naho APR ihabwa Miliyoni 2 mu gihe As Kigali yahawe Miliyoni imwe.

Umukinnyi w’irushanwa yabaye mukunzi Yannick,umunyezamu aba Ndayishimiye Eric Bakame,uwatsinze ibitego byinshi aba Karanda Frank wa As Kigali mu gihe umukinnyi muto yabaye Twizerimana Martin Fabrice

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Nubwo REYOR YADUTWAYE IGIKOMBE NTAKIBAZO ARIKO NATWE TUZAYISUSURIRA IGISENYI NUMUFANA WA APR

NDAYAMBAJE yanditse ku itariki ya: 17-09-2017  →  Musubize

ndanezerewe cyane ku bwa rayon gikundiro forever kd nifatanyije numuryango wa evarste IMANA IMWAKIRE

consolee yanditse ku itariki ya: 17-09-2017  →  Musubize

Reyo oyeeeeeee 23tuzaberekera kugisenyi ko dushoboye

Mbarushimana lldephonse yanditse ku itariki ya: 17-09-2017  →  Musubize

Irijoro nanezerewe cyane aper yakinaga nkitagitwara ubugomegusa.badutezgereze ku 23 bazatubona reyo oyeeeeeee🍌🍏🥑🌽☔🌙

Mbarushimana yanditse ku itariki ya: 17-09-2017  →  Musubize

ikipe ni Rayon sport naho.izindi zirabeshya

tuyisenge eric yanditse ku itariki ya: 17-09-2017  →  Musubize

birashimishije pe

Bihoyiki Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-09-2017  →  Musubize

Gutsindira kuri tombola nabyo si...........

Ngabo yanditse ku itariki ya: 16-09-2017  →  Musubize

Ubundi se abantu bayobewe ko RAYON SPORTS ARI IKIPE Y’IMANA!RAYON SPORTS OYEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

baptiste yanditse ku itariki ya: 16-09-2017  →  Musubize

bravo kuri gikundiro. Abafana n’abakunzi ba ruhago

albert yanditse ku itariki ya: 16-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka