Rayon Sports ishobora kujuririra igihano CAF yahaye Usengimana Faustin

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryatangaje ko Usengimana Faustin agomba gusiba umukino Yanga yo muri Tanzania izakiramo Rayon Sports

Mu ibaruwa ikipe ya Rayon Sports yandikiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), igaragaza abakinnyi batemerewe gukina umukino wo kwishyura Young Africans (Yanga) izakiramo Rayon Sports, hagaragaramo Usengimana Fasutin bivugwa ko yahawe ikarita y’umuhondo.

JPEG - 209 kb
Usengimana Faustin yari yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo mu mukino wa Champions League

Ibi byaje gutera urujijo kuko muri raporo y’umusifuzi, ndetse ikomatanye n’uko buri mukinnyi yagiye yitwara muri uriya mukino, hagaragaramo ko Yannick Mukunzi ari we wari wahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 42 w’umukino.

PNG - 57.7 kb
CAF yamenyesheje Rayon Sports ko Usengimana Faustin atazakina umukino utaha
JPEG - 260.1 kb
Yannick Mukunzi ntari gukora imyitozo kubera imvune

Rayon Sports yahawe amasaha 24 yo kureba niba imyanzuro yatanzwe nta kwibeshya kwabayeho ubundi ikandikira CAF, gusa amakuru atugeraho ni uko ikipe ya Rayon Sports ishobora kwandika isaba ko byakosorwa, Faustin Usengimana akaba yazakina umukino wo muri Tanzania.

PNG - 168.9 kb
Raporo y’umukino igaragaza ko Yannick Mukunzi yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 42
JPEG - 74 kb
Raporo igaragaza uko Yannick Mukunzi yitwaye mu mukino wa Gor Mahia, harimo n’ikarita y’umuhondo yamwanditsweho

Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, aho izakina umukino wa kabiri mu itsinda D n’ikipe ya Yanga, iyi Yanga ikaba umukino ubanza yaranyagiwe na USM Alger ibitego 4-0, mu gihe Rayon Sports yanganyije na Gor Mahia igitego 1-1.

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo   ( 1 )

Eweee CAF nayo ibyayo byayoborany pe.ubu Faustin azize iki ?

Gite yanditse ku itariki ya: 13-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka