Rayon Sports isezereye Sunrise isanga Mukura ku mukino wa nyuma

Mu mukino wo kwishyura wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro Rayon ifashijwe na Sefu na Kevin itsinze Sunrise 2-0 isanga Mukura ku mukino wa nyuma.

Rayon Sports yatangiye isatira ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonye
Rayon Sports yatangiye isatira ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonye

Ni umukino watangiye Rayon Sports isatira ariko amahirwe yagiye ibona ntiyashobora kuyabyaza umusaruro hakiri kare.

Rayon Sports yari yatsindiwe I Nyagatare ibitego 2 kuri 1 yasabwaga kubona igitego kimwe ku busa kugirango igere ku mukino wa nyuma.

Mu gice cya mbere Uwambajimana Leon yagoye cyane Rayon, aho yagaragaraga yica umukino wayo hagati.

Mu gice cya kabiri Rayon yinjiye mu mukino itangira gukina neza.

Abafana bongeye kugaruka ku kibuga nyuma y'igihe basa n'abivumbuye
Abafana bongeye kugaruka ku kibuga nyuma y’igihe basa n’abivumbuye

Niyonzima Olivier Sefu yatsindiye Rayon igitego nyuma y’uburangare bw’umuzamu n’abinyuma ba Sunrise.

Rayon yari imaze kugarura Morale yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhire Kevin ku mupira yahawe na Yannick Mukunzi.

Umukino warangiye ari ibitego 2-0 ,Rayon ikatisha tike yo kujya ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 3-2 ku mikino yombi.

Abafana ba Rayon Sports bashimiye abafana umukino urangiye
Abafana ba Rayon Sports bashimiye abafana umukino urangiye

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uteganijwe ku cyumweru hagati ya Mukura na Rayon Sports.

Sunrise na APR zasezerewe muri 1/2 zizakinira umwanya wa gatatu.

Rayon yaherukaga guhurira na Mukura ku mukino wa nyuma mu 2005 ,ubwo yayitsindaga 3 ku busa ikayitwara igikombe cy’amahoro.

Uyu yashakiraga Rayons amahirwe
Uyu yashakiraga Rayons amahirwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nibyo kbs Rayon yacu turayemera

mupenzi Jean d’amour yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka